Burera: Abagore bambutsaga kanyanga n’izindi magendu batangiye 2025 bihannye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 2, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera binjizaga mu gihugu ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’izindi magendu babikuye mu gihugu cya Uganda bagaragaje ukwicuza ku ngaruka byabagizeho no ku Gihugu, bavuga ko batangiranye umwaka wa 2025 ingamba nshya zo kutazabisubira.

Mu rwego rwo kwitandukanya na magendu burundu, abagera kuri 30, bahisemo kwibumbira mu ishyirahamwe bise “Turwanye Magendu” aho bahisemo gukora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga n’ubundi buciriritse nk’ubuconco n’ibindi.

Batanze ubuhamya by’uko mu mwaka ushize wa 2024 bajyaga gutunda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu muri Uganda, afriko ngo nta kindi byabamariye mu mwaka wose uretse ibihombo n’imvune.

Aba bagore bo mu Mirenge ya Kagogo na Cyanika ni bamwe mu babarwaga nk’abarembetsi ndetse bakambutsa ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Umwe muri bo ni Igirimbabazi Marie Jeanne wo mu murenge wa Cyanika, yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri yinjiza magendu mu Rwanda yahombye miliyoni zisaga 6 z’amafaranga y’u Rwanda.  

Yagize ati: “Nambutsaga ibintu mu masaha y’ijoro nifashije abaturage bo ku mupaka, bamwe bakankwepa nkabura ibicuruzwa n’amafaranga, umunsi umwe maze gupakira ikinyobwa bita Novida nari nashoyemo asaga miliyoni 4 Frw, Polisi y’u Rwanda yaramfashe bansha amande. Iyo mbitekereje numva mbababayeb kuko iyo ufashe ikiranguzo n’inyungu ukongeraho amande usanga narahombye agera kuri miliyoni 6.500.”

Yahamije ko yatangiye umwaka wa 2025 asezeye ubucuruzi bwa magendu butabahombya ubwabo gusa ahubwo bugira ingaruka no ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Izo Novida mu gihe cy’imyaka 2 narazinjizaga nkaziranguza mu Mujyi wa Musanze, nta misoro ndetse n’uwaranguye ntabwo yasoraga kuko twabikoraga mu ijoro. Urumbva ko twari abajura biba Leta imisoro; umwaka wa 2024 abagore twakoraga ibi bikorwa bigayitse urangiye tubisezereye.”

Izindi ngaruka byamugizeho kimwe na bagenzi be b’abagore ni uko ngo byatumye batita ku miryango yabo uko bikwiye ku buryo n’abagabo babo bari barabatakarije icyizere bumva ko baba bari mu ngeso mbi.

Nyiransenga Clementine we avuga ko yafunzwe inshuro nyinshi kubera guhungabanya umutekano w’Igihugu no kwinjiza ibiyobyabwenge birimo Kanyanga na Chief Waragi.

Yagize ati: “Magendu akora ni ukwijiza kanyanga n’inzoga zindi zengerwa muri Uganda zitwa Rasita, nkazizana mu Rwanda. Nabyukaga mu ma saa cyenda z’igicuku nkisunga abandi barembetsi twajyanaga yo, tukazinjiza mu Rwanda ducunganwa n’uko abayobozi batatubona abana nabasigaga mu nzu bagisinziriye, bagakanguka basanga nagiye.”

Akomeza avuga ko atabashaga kumenya aho abana biriwe ni cyo bariye kubera uburembetsi bwamusabaga gucungana n’ijoro ngo abone kwambuta magendu ze.

Yagize ati: “Gutaha mu rugo byabaga ari mu ma saha ya nijoro. Natahaga naniwe kubera igihunga, kuko twirirwaga twirukanka ibihuru dukwepana n’abashinzwe kudukumira. Magendu nari narayimariyemo ntakigira ikindi kintu cyose nitayeho, hakaba ubwo bamfashe bakamfunga, bamfungura bugacya nabisubiyemo, nkurikije amande bagiue banca kuko nafunzwe inshuro zitari munsi 10 nsanga narahombye miliyoni 11 kuko byantwaye n’isambu ngo nishyure amande n’Abagande babaga bampaye imari.”

Umuyobozi w’Umuryamgo utari uwa Leta MCBO (Mukamira Community Base Organization) Mategeko Safia, avuga ko abagore bakwiye gukoresha amaboko yabo mu bifite umumaro kuri bo n’Igihugu muri rusange, kandi bakumva ko akazi kose bakora badakunze Igihugu cyabo ngo batane imisoro kimwe no kwita ku ngo zabo ntaho byabageza.

Yagize ati: “Abagore nk’abantu dusanzwe tuzi neza ko bifitemo ubushobozi bwo gukora byinshi kandi byiza turasaba abagore kumva ko imyumvire ya benshi bakiri muri ibyo bikorwa bitemewe hirya no hino bahindura, bakabagarura mu murongo muzima Igihugu cyacu cyifuza ko babamo. Ni yo mpamvu abagore bakwiye kumva ko bakora ibikorwa bibazamura ndetse bikazamura imiryango yabo birinda kuba kuba kure y’imiryango yabo kubera guta umwanya muri magendu.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje kwibutsa abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge no gucuruza ibintu bitemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Yibukije by’umwihariko ko kwinjiza mu gihugu no gucuruza ibicuruzwa bya magendu bidahombya ababikora gusa ahubwo bigira ingaruka z’igihe kirekire ku Gihugu.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 2, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE