Buregeya Prince yatandukanye na APR FC nyuma y’imyaka 7

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Myugariro Buregeya Prince yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.

Ibi byemejwe na nyir’ubwite kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe ya APR yemeye ubusabe bwe bwo gutandukana na we.

Ati: “Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ubusabe bwanjye bwo gutandukana mu bwumvikane. Nishimiye ibyo nagezeho muri iyi myaka 7 nambaye umwambaro w’umukara n’umweru. Intsinzi, ibikombe n’inzibutso twageranyeho ntibigereranywa. Icy’ingenzi ndashimira abafana ba APR FC kunshyigikira n’icyizere bangiriye kuva ku munsi wa mbere, abafana mwese mwarakoze.”

Buregeya Prince yageze mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC muri 2015, yavuyemo muri 2017 azamuwe muri APR FC ayikinira kugeza 2024 akaba yari asigajemo amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore yakinnye imikino 30 yose mu mwaka w’imikino wa 2018/2019

Mu mwaka ushize w’imikino nta mwanya uhagije wo gukina yabonye bituma asaba ubuyobozi bwa APR FC ko bwamureka akajya aho azabona umwanya wo gukina, na yo iramwemerera.

Mu myaka irindwi yari amaze APR FC yaratwaranye na yo ibikombe 6 bya shampiyona ni mu gihe nta gikombe cy’Amahoro yabashije kwegukana.

Buregeya Prince yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka irindwi
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE