Bumwe mu butaka bwa Leta bugiye gutizwa urubyiruko

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yashimangiye ko ubutaka bwose buri mu gihugu, bukwiye kubyazwa umusaruro bityo ko Guverinoma igiye kureba ubwayo, ikagira ubwo itiza urubyiruko rukora ubuhinzi.

Ni mu rwego rwa kugira ngo ubwo butaka burusheho kubyazwa umusaruro bityo u Rwanda rurusheho kwihaza mu biribwa ndetse no guhangana no gutumbagira kw’ibiciro ku masoko.

Dr. Ngirente yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere NST1.

Bamwe mu Badepite basabye uyu muyobozi ko ubutaka bwa Leta buhari butabyazwa umusaruro, hatekerezwa uko bwahabwa urubyiruko rushishikariye gukora ubuhinzi rukabubyaza umusaruro.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashimangiye ko Guverinoma ishyigikiye ko ubutaka bwose bubyazwa umusaruro.

Yagize ati: “Twe twumva ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukwiye kwiyongera. Ubutaka butariho ishyamba bwaba ubwa Leta cyangwa ubw’undi twumva bwakoreshwa, ntabwo bwo bwambuwe nyirabwo.

Kubufata ukabuhingaho ibigori byerera amezi ane cyane ukabuhingaho ibirayi byerera amezi atatu, nta kintu bibutwara ahubwo bituma hataba igihuru.”

Yavuze ko Leta igiye gutekereza uko yatiza urubyiruko ubutaka bwayo, rukabubyaza umusaruro.

Yagize ati: “Nitubona urubyiruko rushobora kuba rwajya mu gukora ubuhinzi dushobora kubutiza, ntabwo ari ukububaha. Kuba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishobora kubona ahantu ikavuga ko uyu mwaka nta kintu bazahakoresha, kuba twahatiza urubyiruko, rukabubyaza umusaruro ariko igihe cy’ihinga cyarangira ubutaka bukaba ari ubwa Leta, nta kibazo.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yibukije ko nta kigo cyangwa Minisiteri igira ubutaka, ko ahubwo ko ubutaka bwose bwa Leta bwanditswe kuri Minisiteri y’Ibidukikije, ibindi bigo bibukoresha bikaba bibanza kuyisaba uburenganzira ikabitiza.

Kwandika ubutaka bwa Leta kuri iyi Minisiteri y’Ibidukikije, Dr Ngirente yavuze ko byafashije Leta kabarura ubutaka bwose ifite no kumenya icyo bukoreshwa.

Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yabwiye Abagize inteko ishinga Amategeko ko abantu bafite ubutaka butabyazwa umusaruro hirya no hino mu gihugu bushobora kuzahabwa abaturage bakabuhinga aho kugira ngo bukomeze kubaho nta kintu bukoreshwa.

Icyo gihe Minisitiri Dr. Musafiri, yavuze ko Leta itazambura abaturage ubutaka bwabo ariko buzahingwamo ku buryo nyirabwo azagaruka agasanga imyaka yeze, yaba ashobora kubuhinga akongera akabusubirana.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko ikigamijwe ari uko ubutaka bwose bwagenewe guhinga ari uko bubyazwa umusaruro kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE