Bull Dogg yanenze ubunebwe buri mu bahanzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuraperi Malick Bertrand Ndayishimiye wamenyekanye nka Bull Dogg yanenze cyane ubunebwe busigaye buranga abahanzi bugatuma batakigira udushya mu bihangano byabo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, ubwo yari mu kiganiro yakoranye na MIE cyagarukaga ku myiteguro y’igitaramo barimo gutegura we na Riderman kizamurikirwamo umuzingo wabo bise icyumba cy’amategeko.

Ubwo yagarukaga ku ijambo aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Insagram, aho yavugaga ko nta bahanzi bagihari ahubwo umuziki wuzuyemo abahashyi, Bull Dogg yavuze ko ikoranabuhanga ryatumye abantu baba abanebwe.

Ati: “Nashakaga kuvuga ko umwimerere w’ubuhanzi watakaye ntabwo abantu bagishaka kujya kure cyane mu myandikire yabo, ndabizi ko abahanzi bahari kandi beza bashobora no gutanga ibihangano bisobanutse kurusha ibyo batanga ubungubu.”

Yongeraho ati: “Ariko kubera isoko ririho ryo gushaka kwirukansa ibintu, hari ibyapfuye mu muziki w’iki gihe kandi n’abantu bakuru bazi umuziki babikubwira, kandi kubera n’impinduka zigenda ziba mu iterambere hari umwimerere utakara, kubera interinet abantu ntibakigira gahunda yo guhanga udushya.”

Agaruka ku bijyanye n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nabi ku buryo bashobora kwangiza izina rya bagenzi babo bikarangira byangije mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Bull Dogg yagize ati: “ Abantu basigaye boroshya ibintu akaza akavuga ngo amu sori (I’m sorry) kandi ibyo biza nyuma y’ingaruka, uba wamaze kwangiza ikintu cy’umuntu, uba wamaze kumusebereza izina wanamufungiye amayira, ukumva ko ‘sorry’ iri bukemure ikibazo wowe wateje!.

Abantu bakinisha ibintu nkibyongibyo kandi mbere y’uko uvuga ibiri bwangirize mugenzi wawe uba ukwiye kuzunguza ururimi rwawe inshuro nyinshi.”

Bull Dogg avuga ko abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakwiye gukurikirwanwa kuko niba umuntu ashobora gutuma abantu badatabara umuntu ukeneye ubufasha bikarangira ahatakarije ubuzima, bikwiye kwitonderwa kubera ko ubuzima bw’umuntu aba ari ikintu gikomeye.

Bull Dogg avuga ko bikwiye kubera isomo abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bakunda gutegura ibinyoma (Prank) kubera ko bagiye gusohora ibihangano ngo bakunde bakurure abazabireba.

Uyu muhanzi avuga ko atajya akora Prank kuko adakunda ibintu by’imikino.

Biteganyijwe ko Bull Dogg na Riderman bazataramira muri Camp Kigali ku wa 24 Kanama 2024, bakazaba barimo kumurikira abakunzi babo umuzingo wabo bise Icyumba cy’amategeko. Igitaramo bavuga ko ari ubusabe bw’abakunzi babo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE