Buhari wabaye Perezida wa Nigeria yaguye i London ku myaka 82

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2015 kugeza mu 2023 yapfuye ku myaka 82 azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwe yamejwe na Perezida Tinubu Bola Ahmed kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko yaguye i Londres mu Bwongereza yari amaze igihe yivuriza.
Perezida Tinubu yihanganishije umuryango we ndetse ategeka ko ibendera ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Yavuze ko ubuyobozi bwe buri gutegura uburyo umurambo we wavanwa mu Bwongereza aho yaguye akagarurwa muri Nigeria.
Muhammadu Buhari, wavuye ku butegetsi mu 2023 ubwo yari amaze gusoza kuyobora manda ebyiri, aho yabaye Perezida wa mbere wigaranzuye mugenzi we binyuze mu matora yabaye mu mucyo.
Manda ya Buhari ku butegetsi yagiye irangwamo ibihuha byinshi byagarukaga ku bibazo by’ubuzima bwe.
Bivugwa ko yoboranye Nigeria inkoni y’icyuma kubera ubunararibonye yari afite mu gisirikare yagize guhera mu myaka ya 1980 ubwo yazamukaga nk’impirimbanyi ya demokarasi
Buhari yatsinze Goodluck Jonathan nyuma y’inshuro eshatu zari zishize agerageza bikanga, ariko nyuma akaza kubonwa nk’amahirwe yo guhindura ibintu mu gihugu cyari gikeneye impinduka nyinshi.
Nubwo hari byinshi yijeje abaturage ba Nigeria birimo no kurandura umutwe wa Bokoharam hamwe no guca ruswa yabaye karande, impuguke mu bya Politiki zivuga ko yarinze avaho ibyo bibazo bitarakemuka.
Ahubwo yarinze avaho hari ibindi bibazo byiyongeraho birimo n’iby’ubukungu.

Seventy says:
Nyakanga 14, 2025 at 5:53 amNihanganishije Abomumuryangowe Ndetse Na Baturage Ba Nigeriya Kubwinkuru Ya Muhamadu Buhari Witabye Imana Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro.