Bugesera: Inka borojwe zizabafasha kutarumbya

Akarere ka Bugesera ko mu ntara y’Iburasirazuba ni Akarere gatuwe n’intore zizwi nk’Abakeramurimo. Gukora bakiteza imbere byatumye bafasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baboroza inka bityo bakaba biteze ko imibereho yabo izahinduka.
Guhinduka kw’imibereho biturutse ku nka bishimangirwa na Ntaganira Thephile, wagabiwe inka n’abacuruzi bo mu Karere ka Bugesera.
Kuri we inka byinshi kuko ngo udashobora kurwaza indwara ziterwa n’imirire mibi ukama amata.
Yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, rigasozanya no koroza abaturage 19 batishoboye.
Ntaganira yavuze ati: “Ntushobora kurumbya ufite inka, amasaka, ibishyimbo, imyumbati n’ibigori birera.
Inka ni ikimenyetso cy’urukundo, ibi ni igihango igihugu kiba kidukoreye gikomeye cyane.
Nshobora kuguha ikibanza ariko ntiwajya unyirahira, nkuhaye inka wajya unyirahira.”
Ahamya ko inka igiye kumuvana ahabi ikamujyana aheza aho bazashobora no koroza abaturanyi babo.
Uwamungu Louise utuye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Bahatima mu Mudugudu wa Gikoma, worojwe n’abikorera bari mu Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Bugesera yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi ariko kuko yorojwe inka, yizeye ko imibereho ye igiye guhinduka.
Niyikiza Claudine utuye mu Murenge wa Gashora mu Kagari ka Ramiro yavuze ko yishimiye kuba yorojwe n’Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame muri gahunda ya Girinka.
Kuri we ngo agiye kongera gucunda kandi agire amata ku ruhimbi.
Ati: “Kuba ampaye amata bizamfasha kubaho neza, bizamfasha kongera nkacunda nkatereka amata ku ruhimbi.”
Ku rundi ruhande, yiteguye kuzoroza abaturanyi be kugira ngo nabo bagere ku byiza na we agiye kugeraho.
Asimwe Joan uhagarariye abikorera mu Karere ka Bugesera, avuga ko abacuruzi badashobora kubura muri gahunda z’ibikorwa by’Akarere ka Bugesera.
Avuga ko basanzwe bakora ibikorwa bishyigikira Akarere ka Bugesera muri gahunda ziteza imbere umuturage.
Murenzi Emmanuel, Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Bugesera, yavuze ko mu myaka 7 hari byinshi byagezweho bishimira kandi ngo bagomba gutekereza uko basigasira ibyagezweho kugira ngo rya terambere bifuza bazarigereho.
Ati: “Mu myaka 7 ahubatse sitade ya Bugesera hari ishyamba ni ikintu twishimira cyane.
Ikindi hari umuhanda uduhuza n’intara y’amajyepfo ntabwo wari uhari none ubu urahari, ni ukwegereza abaturage ibikorwa remezo kandi ni n’ibintu bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage.”
Imurikabikorwa ribasigiye ibintu byiza birimo ubwitabire kuko bubafasha kumenyekanisha ibyo bakora.
Imanishimwe Yvette, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, yashimiye PSF yatekereje guha abarokotse inka kuko ari kimwe mu bishobora kubafasha kwikura mu bukene kandi ko bazafatanya kwita kuri izo nka.
Abaturage 19 bo mu mirenge 15 bagabiwe inka n’abikorera mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kubateza imbere.
