Bugesera: Inama Njyanama y’Akarere yiyemeje gukemura ibibazo by’abaturage

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba baratangaza ko biyemeje gukemura ibibazo by’abaturage ikindi kandi bakabamurikira ibyagezweho.

Byagarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu Karere ka Bugesera hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama mu baturage mu rwego rwo kwegera abaturage mu mirenge.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Umuturage Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza’.

Ibikorwa by’icyumweru cy’umujyanama cyatangirijwe mu Murenge wa Mareba tariki 25 Gicurasi 2024, kikazasoza tariki 31 Gicurasi 2024.

Munyazikwiye Faustin, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera w’agateganyo, yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gucyemura no gukumira ibibazo bikibangamiye abaturage.

Ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu bibazo byagaragajwe birimo ibyo gukwirakwiza amashanyarazi mu Midugudu yose, kubyaza umusaruro ibishanga byatunganyijwe n’ibindi.”

Akomeza agira ati: “Hari ibyifuzo bigera muri bine bari baduhaye, twabagaragarije ibyashyizwe mu bikorwa. Abenshi bagarukaga ku bikorwa remezo, bagarukaga ku gusaba guhabwa mazi meza mu midugudu itandukanye; aho twagaragaje ko hubatswe amavomo agera muri 13, ku bufatanye n’ikigo REG harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo n’ikibazo cy’amashanyarazi mu midugudu atarageramo na cyo gikemuke vuba.”

Abaturage basabwa kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko ngo agira uruhare mu gusenya iterambere ry’ingo n’igihugu muri rusange.

Solange Uwase umuturage wo mu Murenge wa Mareba yavuze ko hari byinshi bakeneye ko gukorerwa ubuvugizi.

Ati“Turacyafite imbogamizi za bimwe mu bikorwa remezo byangiritse, amazi adahagije, amashanyarazi ari ku kigero cyo hasi akoma mu nkokora abashaka gukora imirimo imwe n’imwe yazamura iterambere, ibyo ni bimwe twifuza ko inama njyanama yadukoreraho ubuvugizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Ibirasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yasabye abaturage guharanira kwikura mu bukene, abibutsa ko bagomba kwitegura amatora yo muri Nyakanga 2024, bakazatorana ubushishozi.

Ati: “Turashimira Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera  kuri iyi gahunda yo kwegera abaturage babatoye bakumva ibyifuzo byabo kugira ngo barebe uko byakemuka. Ni igikorwa cyiza dushima kandi cyo kugaragariza abaturage ibyo babatumye.”

Nyirahabimana yibukije abaturage kugira uruhare mu matora ateganyijwe y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite mu Nyakanga 2024.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage kumenya ko bari kuri lisiti y’itora ndetse no kumenya aho bazatorera cyangwa se aho wakwiyimurira gutorera bitewe n’impamvu zitandukanye.”

Nyiramahame Thacienne yasabye abajyanama b’Akarere kurushaho kuvuganira urubyiruko.

Ati: “Nishimira uburyo Njyanama igera ku baturage ikabatega amatwi ibibazo bafite bakajya inama. Nk’urubyiruko, turabasaba kwegera urubyiruko kurushaho, bakadukorera ubuvugizi buduhuza n’amahirwe y’imikorere natwe tukiteza imbere.”

Binyuze mu makomisiyo y’Abajyanama, mu gihe cy’icyumweru cy’umujyanama mu Karere ka Bugesera, bazakira ibitekerezo by’abaturage. Ni mu gihe icyumweru cy’umujyanama kizasorezwa mu murenge wa Gashora tariki 31 Gicurasi 2024.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE