Bugesera: Hatashywe umuyoboro w’amazi wuzuye utwaye asaga miliyari 1 Frw

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye yatashye umuyoboro w’amazi Mwogo-Juru wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.
Uyu muyoboro uzaha amazi abaturage basaga ibihumbi 46 bo mu Mirenge ya Mwogo ahubatswe amavomo agera kuri 25 n’uwa Juru ufite 12.
Umuyoboro Mwogo-Juru wubatswe ku bufatanye bw’Umushinga WaterAid Rwanda n’Akarere ka Bugesera, watwaye amadorali y’Amerika ibihumbi 800, muri yo WaterAid Rwanda yatanze amadolari ibihumbi 500 naho Akarere gatanga ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 1,300 y’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Gasore Jimmy mu gutangiza uwo muyoboro w’amazi yasabye abaturage kuzawufata neza, kuko ibikorwa remezo biba ari bo bizagirira akamaro mbere na mbere.
Ati: “Mu by’ukuri ni ikintu cyadushimishije kuko hari Utugari turimo Kabukuba, Juru, Kabusovu tutagiraga amazi none ubu twayobonye. Leta twishimira intambwe yatewe bikadufasha kwigisha abaturage kwimakaza isuku n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko gutanga amazi meza kuri abo baturage ba Bugesera biri muri gahunda yo kuyageza ku Banyarwanda bose.

Yagize ati: “Natwe turishimye ko twabashije kubagezaho amazi turabizi ko mwari muyakeneye.Tuzakomeza ibikorwa nk’ibi kugira ngo amazi agere kuri buri Munyarwanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abaturage b’Umurenge wa Mwogo kubyaza umusaruro amazi bahawe bakiteza imbere.
Yashimiye kandi umufatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere bagize uruhare mu bikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gutaha umuyoboro w’amazi, yavuze ko Umurenge wa Mwogo wari umaze igihe kinini utagira amazi, ashimira Abafatanyabikorwa.
Ati: “Igikorwa dutashye uyu munsi ni umusaruro w’ubufatanye bw’inzego nyinshi.”
Mutabazi kandi yijeje abaturage ko ibikorwa byo kongera umubare w’amavomo rusange mu Mirenge ya Mwogo na Juru detse no mu Karere hose izakomeza gukorwa mu rwego rwo kwegereza amazi meza abaturage b’Akarere ka Bugesera.
Ni igikorwa kishimiwe n’abatuye iyi mirenge yombi.






MTN irekure says:
Werurwe 27, 2024 at 6:34 pmNigikorwa
Cyokishimirwa
Arikomumurenge
Wajuru
Abaturagebabaje
Kuberako batabona
Amazi
Nimutugari
Dukukurikira
Akagari
Ka
Juru
Nakagari
Ka
Mugorore
Kuko akagari ka
Juru mumpeshyi
Kuryakuvoma
Bakoresha
Km 7 gose akagari ka
Juru nako
Gakeneye
Amazi.