Bugesera: Hatashywe icyumba cy’umukobwa cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 25

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabeza(GS Kabeza) mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima hatashywe icyumba cy’umukobwa cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 25.
Ni icyumba kije ari igisubizo ku mbogamizi umwana w’umukobwa yajyaga ahura nazo mu gihe cye cy’imihango.

Kizafasha abana 514 ndetse n’abarimu 22 babarizwa kuri iri shuri.

Iki cyumba cy’umukobwa kikaba cyarubatswe n’Umuryango ugizwe n’urubyiruko witwa, “Our Past Initiative”, ufite intego yo kwiga no kwigisha amateka, n’ibindi bikorwa byo gufasha.

Intwari Christian ni umuyobozi w’uyu muryango yagarutse ku ntego zo kubaka iki cyumba.

Ati: ” Tuziko umwana umwe mu bana icumi asiba cyangwa akava mu ishuri burundu kubera ibihe bye. Rero iki cyumba twacyubatse kugira ngo dufashe umwana w’umukobwa arindwe gusiba cyangwa kuva mu ishuri bitewe n’ibihe bye by’ukwezi”.

Yongeyeho ko iki cyumba cya GS Kabeza bubatse ku nkunga y’umuryango w’Abadage witwa “Peter X”, gitwaye asaga miliyoni 25 nyuma yo kurangiza ikindi cyubakiwe GS Ngeruka cyuzuye gitwaye miliyoni 30.

Umurezi ku rwunge rw’amashuri rwa Kabeza, Zaina Dancila avuga ko bajyaga bahura n’ikibazo cy’abana basaba impushya bataha kubera nta cyumba cy’umukobwa bigatuma badindira mu masomo yabo.

Ati:” Abana bahoraga basaba impushya zo gutaha bitewe nuko batunguwe n’ibihe byabo ugasanga bibagizeho ingaruka mu mitsindire”.

Yongeyeho ko wasangaga nibura abana icumi buri munsi basaba uruhushya rwo gutaha.

Rwasiromba Napoleon ni Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kabeza avuga ko kuva iri shuri ryatangira bahuraga n’imbogamizi z’abana bataha batunguwe n’imihango ariko ubu bikemutse.

Ati:” Kuva iri shuri ryatangira mu 2021, byari imbogamizi ikomeye kubona abana bahora bataha batize ariko turashimira Our Past Initiative ko idukemuriye icyo kibazo”.

Umuryango Our Past Initiative ukaba watanze ibikoresho by’isuku birimo impapuro z’isuku, amasabune bifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni.
Mu gihe mu Rwanda hari amashuri arenga ibihumbi 2000, uyu muryango ufite intego yo kubaka nibura icyumba kimwe buri mwaka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE