Bugesera: Hatashywe ibiro by’Akagari kuzuye gatwaye miliyoni 24

Ibiro by’Akagari ka Kagomasi biherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba byari bishaje, byaravuguruwe bitwara miliyoni 24.
Ni ingingo abaturage bo mu Kagari ka Kagomasi bishimira kuko bazajya bakirirwa mu biro badatekereza ko bishobora kubagwa hejuru.
Ibiro by’Akagari ka Kagomasi byatashywe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyanama.
Bigirimana Daniel, avuga ko mbere Akagari kari gashaje, isima yarahomotse, karasadutsemo kabiri mu rukuta rw’inyuma ariko nyuma basaba ko bakubakirwa, none inzozi zagezweho.
Abaturage bari bafite impungenge zuko bajya gusaba serivisi ku biro by’Akagari bagatekereza ko kabagwa hejuru.
Bishimira ko ubudasa buhari babonye ibiro by’ikitegererezo bagizemo Uruhare.
Ati: “Nkatwe twashyizemo amaboko dukoramo imiganda kuva gatangiye kugera gashoje.”
Twagirumukiza Samuel yahamirije itangazamakuru ko bafunguriwe ibiro by’Akagari, akavuga ko nta mpungenge zuko uwaza kugakoreramo kamugwaho.
Agira ati: “Byabaye byiza kuko ubufatanye n’abantu benshi ntabwo bigorana cyane, ku myumvire tuba dufite, dushaka kugira ngo tugendane n’ubuyobozi, uko butubwiye niko tugomba gukorana nabwo.”
Bicamumpaka Ildephonse, Umunyamabanga w’Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera, yavuze ko icyumweru cy’umujyanama basoje kibasigiye byinshi birimo kuba baramanutse bakaganira n’abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo iziganisha umuturage ku iterambere.
Bimwe mu byo abagize inama njyanama baganiriye n’abaturage, harimo kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ishimangira ko abaturage bishimiye cyane ibyagezweho muri iyi ngengo y’imari ya 2023-2024 irimo igana ku musozo wayo.
Bicamumpaka yagize ati: “Ibyo bari baratumye njyanama yose byashyizwe mu ngengo y’imari kandi byagezweho ku gipimo gishimishije cyane.
Ibyifuzo by’abaturage byagezweho ku gipimo cya 98% kuko ibyo babajije byose byarasubijwe.
Iyo 2% iri ku mazi n’amashanyarazi bitarabasha kugera mu tugari twose ariko nabyo tukaba tuzabirebaho mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”
Inama njyanama igaragza ko nta biro by’Akagari abaturage ba Kagomasi bagiraga.
Ati: “Umwaka ushize barakadusabye duhita tubishyira mu ngengo y’imari bishyirwa mu bikorwa.
Kano Kagari gahagaze miliyoni 24 hatabariwemo imiganda n’ibikorwa by’abaturage bo mu murenge wa Gashora.”
Kugeza ubu ngo utugari twose ntitwubatse ku kigero cy’uko Akarere ka Bugesera kabishaka.
Ku rundi ruhande, hari utugari tugera muri 5 natwo turimo kubakwa, aho Akagari ka Ramiro kageze kuri 85% kubakwa. Ati: “Tturitegura kugataha mu minsi mikeya.”
Icyifuzo cy’Akarere ka Bugesera ni ukugira utugari twiza kandi tujyanye n’icyerekezo.


Turikumwe says:
Kamena 4, 2024 at 11:09 amKuvugurura iyi nzu mbona byatwaye million 24? Noneho se kubaka nshyashaya byari gutwara angahe?