Bugesera: Ntarama hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 320 y’abazize Jenoside

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 320 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu Murenge wa Nyamata.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, aho imbaga y’abaturage b’Akarere ka Bugesera n’inshuti zabo bifatanyije n’imiryango yabonye imibiri y’ababo, yabonetse mu cyobo kimwe mu Murenge wa Nyamata ahacukurwaga umuyoboro w’amazi.
Mu kiganiro Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE), Dr Jean Damascene Bizimana yatanze, yagaragaje uruhare amadini n’amatorero byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya n’urwango batojwe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana ati: “Ntituzemere ko hari uwo ari we wese waza gusenya Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame waduhaye amahoro n’umucyo, agahagarika Jenoside agatuma u Rwanda rusubirana ubuzima.”
Rwamuninge Maurice warokokeye i Ntarama, yatanze ubuhamya mu gikorwa cyo kunamira no gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, yabonetse muri Nyamata, ashimira Leta y’u Rwanda yimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Banyarwanda kuko na we yababariye abamwiciye umuryango.

Bitega Joseph uhagarariye imiryango yabonye ababo, yagize ati: “Ndashimira Ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gushakira Abanyarwanda icyiza natwe abarokotse Jenoside turimo; icyizere kuri benshi cyaragarutse kuko iyo usubije amaso inyuma usanga hari aho twavuye n’aho tugeze heza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimiye abaturage b’Akarere ka Bugesera, by’umwihariko ab’Imirenge ya Ntarama na Nyamata, inshuti zaturutse hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya n’imiryango yabonye ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.





