Bugesera: Bubakiwe ubwiherero 7 bubakiza kwituma mu gishanga

Abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi, gikora mu Mirenge ya Mwogo na Juru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bashimishijwe no kutazongera kwituma mu gishanga kuko bubakiwemo ubwiherero.
Bagaragaza ko kwituma mu gishanga byabateraga indwara ziterwa n’umwanda kuko umwanda bacyuzuzagamo bahindukiraga bakawukoramo bahinga ndetse n’imvura yagwa ukivanga n’amazi kandi bayakoresha.
Kanakuze Ernestine, umubyeyi uhinga muri icyo gishanga avuga ko bajyana abana babo guhinga, bityo hari ubwo umwana yakinaga ugakora mu mwanda cyangwa na bo ubwabo bahinga bagahura na wo.
Ati: “Iyo umuntu yakubwaga yahita abisoreza hano mu murima kandi nkatwe tujyanamo abana hari ubwo akina akawukoramo.”
Avuga ko bagirwaho ingaruka n’uwo mwanda kuko usanga wivanze n’amazi yo mu gishanga kandi hari bamwe bayakoresha.
Nirere Anne Marie, avuga ko yakuze ari umuhinzi ariko atigeze na rimwe abona ubwiherero mu bishanga ahubwo yari azi ko kwituma mu murima ari byiza kuko umwanda wuma ukavamo ifumbire.
Icyakoze yemeza ko ubwo abonye ubwiherero ntakabuza azajya abukoresha kuko yamaze gusobanukirwa ko kwituma ku gasozi bitera indwara zikomoka ku mwanda.
Ati: “Twitumaga mu murima kuko nta bwiherero ariko kuko twasanze bitera uburwayi tugiye kubicikaho.”
Yongeyeho ko iyo umuntu atashoboraga kwihangana kandi amasaha akiri mabisi ari bwo yihereraga mu murima ariko yabona amasaha yo gutaha ageze akihangana akayageza mu rugo.
Icyakoze bavuga ko nubwo bubakiwe ubwiherero ariko budahagije kuko hari abakiherera aho bahinga bitewe n’urugendo rurerure bakora bajyayo.
Bagasaba ko bwakongerwa.
Imanishimwe Yvette, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, avuga ko nubwo ubwiherero buhagije butahita bwubakwa ako kanya ahubwo abaturage basabwa gufata neza buke bafite kuko ari ishingiro ryo kubarinda indwara ziterwa n’umwanda.
Ati: “Ubwiherero buke buhari tubugirire isuku kugira ngo dutane n’indwara twakwanduzwa n’umwanda. Dushobora gukumira kwanduza ibishanga ariko nanone tukanduzwa n’ ubwiherero kubera kutabwitaho uko bikwiye.”
Mu tugari 71 turi mu Karere ka Bugesera 43 muri two dutangwamo ibinini by’inzoka zo mu nda.
Mu gishanga cya Rurambi hakaba hubatswe ubwiherero burindwi bukoreshwa n’abasaga 2000, bakorera ku butaka bufite hegitari 700.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kigaragaza ko binyuze mu isuku n’isukura bitarenze mu mwaka wa 2030, mu Rwanda hazaba hararanduwe indwara zititaweho uko bikwiye zirimo inzoka zo mu nda, imidido, ibibembe n’izindi.
Dr. Tuyishime Albert, Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe kurwanya indwara muri RBC, avuga ko izo ndwara zitera ubumuga n’ubukene buhoraho bityo zigomba gukumirwa.
Ati: “Izo ndwara zitera ubumuga nko gucika zimwe mu ngingo, zitera n’ubukene kuko uzirwaye ahora yivuza na bya bike yinjije bigatikirira mu buvuzi.”
Yasabye abantu kudapinga indwara nk’izo ahubwo bakihutira kwivuza kare no gushyira mu ngiro ingamba zirimo isuku n’izindi.
Abantu bangana na miliyari 1.5 nibo babarurwa ku Isi ko barwaye indwara zititaweho uko bikwiye.
