Bugesera: Barwaye ibibembe babyitiranya n’amadayimoni na karande

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu batuye mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru bavuga ko bisanze barwaye ibibembe ariko kubwo kudasobanukirwa bakabyita indwara y’amayobera’,  karande zo mu miryango, amarozi cyangwa amadayimoni.

Aba baturage bavuga ko bazengerejwe n’ibibembe imyaka myinshi batabizi bituma ubutunzi bwabo butikirira mu bapfumu n’abavuzi gakondo.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko hari abo ababyeyi babo bari baracitse intoki n’ibirenge ndetse nabo bikabahinarika intoki ndetse bakagagara bigatuma babishingiraho babyita babyita karande n’amadayimoni.

Iragena Pascal yagize ati: “Data yarabirwaye acika intoki n’ibirenge, nanjye mbonye ntangiye guhinamirana intoki nkeka ko ari karande zo mu miryango.Nyuma umubiri wanjye natangiye kumva ari ibinya naryama nkagagara ku buryo washoboraga kundya urwara simbyumve cyangwa wanankoraho simbimenye.”

Avuga ko ibibembe byadindije iterambere ry’umuryango we kuko nta kazi yashoboraga gukora kandi afite abo atunze.

Majyambere Jean Pierre na we avuga ko yarwaye ibibembe mu mwaka wa 2005 ariko ntiyabimenya agakeka ko ari amarozi bituma atanga amafaranga arenga ibihumbi 500 yivuza.

Avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga ari uko abonye amatwi yenda gucika. Ati: “Nabanje kwivuza mu Kinyarwanda ntanga ibihumbi birenga 500, bambwira ngo ni abantu banteze ngo ndabitambuka. Nyuma ni bwo nafashe umwanzuro wo kujya kwa muganga nyuma y’uko bifashe amatwi  arabyimba bitangira gutendera ashaka gucika noneho no mu maso harabyimba.”

Avuga ko biza byatangiye ari akabara afite ku mubiri ariko tugenda tuba twinshi ndetse uko imyaka yicuma aho ryafashe hakagagara hakaba ibinya kuburyo atakumva ibimukozeho.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko ibibembe ari imwe mu ndwara  zititaweho (NTDs) kandi byandura binyuze mu mwuka ariko bikaba bivurwa bugakira.

Nshimiyimana Kizito, umukozi muri RBC mu Ishami rirwanya indwara z’igituntu n’izindi zifata mu buhumekero, asaba buri wese wagira ibara ku ruhu ryaba rimurya cyangwa ritamurya kwihutira kujya kwa muganga atarinze gutegereza ko azahara.

Ati: “Umuntu wese ufite ibara ku ruhu yihutire kujya kwa muganga.”

Avuga ko iryo bara riza ku ruhu ryangiza imyakura bigatuma aho riri haba ikinya. Bimwe mu bimenyetso by’ibibembe harimo; gukunjama intoki, kugira ibisebe bitaryana, ibara, inturugunyu n’ingohe zikivanaho.

Ibarura riheruka rya 2023 ryagaragaje ko mu Rwanda hari abarwayi b’ibibembe 37 barimo 29 bashya nabandi 8 babikize bikagaruka.

Uturere bikunze kugaragaramo ni uduhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi  harimo aka; Bugesera, Gisagara na Rusizi.

Ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho bigaragaza ko ibibemebe byacitse by’ Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Buzima (OMS) bigaragaza ko kugira ngo byemezwe nibura buri mwaka ari uko mu baturage ibihumbi 10 haba habonetse munsi y’umuntu umwe.

U Rwanda rukaba ruri bantu 0.0 2 mu bihumbi 10.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 29, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE