Bruce Melodie yashimiye The Ben

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bruce Melodie yageneye ubutumwa bw’ishimwe The Ben nyuma yo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze mu mashusho aherekejwe n’indirimbo Sowe Bruce Melodie aherutse gushyira ahagaragara.

Ni amashusho yashimishije abakurikira The Ben ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko uwo muhanzi agaragaza ubufatanye ndetse no gushyigikira abahanzi bagenzi be nubwo hari abumvaga ko bidakwiye ko yakomeza kugaragara mu ndirimbo z’abandi mu gihe baheruka iye nshya mu mezi arindwi ashize.

Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’u Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko ari ikintu cyiza kandi agaragaraza uko yabyakiriye.

Ati: “Nabyakiriye neza kubera ko ntabwo The Ben yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye, kandi umuziki ntugira imipaka iyo ikugeze mu mutima ukumva urayikunze ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye ushobora gukora ibyo ari byo byose wifuza, ariko The Ben si umuntu usanzwe.”

Yongeraho ati: “Kuba yashyize indirimbo yanjye mu mashusho ye akabisesekaza ku mbuga nkoranyambaga ni urukundo yagaragaraje kandi Imana imuhe umugisha.”

Avuga ko igereranwa rikunze kuba hagati y’ibyamamare bitandukanye akenshi rikorwa n’abantu rigatizwa umurindi n’itangazamakuru kuko hari n’igihe usanga abo bantu ubwabo batanigereranya, kuko akenshi usanga hari n’igihe bahura bagakorana imwe mu mishinga yabo.

Ati: “The Ben ni umuhanzi mugenzi wanjye, ubwo nizere ko abibazaga ibipfuye n’ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze, nta rwango nta n’urwigeze ruhaba, ukuyeho ibyo abantu bahora bavuga, The Ben ni umuhanzi w’umuhanga kandi ndamwubaha  kuko yadutanze mu muziki, kuba yasangiza abantu be indirimbo yanjye ni igikorwa cyiza.”

Uretse umuzingo we akomeje gutegura Bruce Melodie yateguje ko mu minsi ya vuba ateganya kuzagira ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse bakaba banasubukura ibitaramo bari bafite muri Australia n’ahandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE