Bruce Melodie yaciye amarenga yo gukorera igitaramo muri Stade Amahoro

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda yaciye amarenga y’uko yaba arimo gutegura kuzataramira muri Stade Amahoro.
Uyu muhanzi umaze iminsi akora ibitaramo hirya no hino ku Isi ari na ko abijyanisha no gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Bruce Melodie yashyizeho amashusho agaragaraza Stade Amahoro aca amarenga ko igihe kimwe hazaberamo igitaramo kizayuzuza.
Yanditse ati: “Tekereza iyi Stade Amahoro nziza cyane, yuzuye abantu. Igitaramo amatike yashize mbere. Amena.”
Bruce Melodie yanditse ibi nyuma ibi nyuma y’uko yari yanatangaje ko ageze kure ibiganiro na Producer Loader bigamije ku kuba yaba umutunganyiriza indirimbo yihariye, uri mu bakoreye Abahanzi barimo Bwiza na Niyo Bosco.
Bruce Melodie aheruse gushyira ahagaragara Album yise Colourful Generation iri muri Album zikunzwe mu Rwanda muri uyu mwaka.
Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45, uyu muhanzi akaba yayaciye amarenga ko uretse kuyitaramiramo ashobora no kuzanayuzuza.
