Bruce Melodie afata Niyomugabo Philemon nk’umuhanzi mwiza u Rwanda rwagize

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze uko afata umuhanzi wamubanjirije Niyomugabo Philemon, aho yemeje ko amubona nk’umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwigeze kugira.
Uyu muhanzi avuga ko kuri Album ye nshya yise ‘Colourful generation’, hariho indirimbo yakoze ashingiye ku bihangano bya Niyomugabo Philemon.
Yabigarutseho mu ijoro rya tariki 23 Mutarama 2025, ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cya Gen-z Comedy.
Ubwo yari abajijwe n’umwe mu bitabiriye icyo gitaramo cy’urwenya wigeze kumwumva avuga ko akunda Niyomugabo Philemon niba hari indirimbo yari yakora afatiye urugero kuri uwo muhanzi, Bruce Melodie yabyemeye amubwira iyo ariyo.
Yagize ati: “Niyomugabo ni byo ni umuhanzi w’umuhanga wabayeho mbere, indirimbo nakoze ngendeye ku bihangano bye iri kuri Alubumu nakoze (Colorful Generation), niwumva gitari iri mu ndirimbo ‘Nari nzi ko Uzagaruka’ iri kuri ‘colorful generation.”
Ubwo yari abajijwe inama yagira abahanzi bakishakisha bataraterimbere, uyu muhanzi yavuze ko bakwiye kugira ikinyabupfura.
Ati: “Ntabwo nkunda kugira inama abantu kuko abenshi ntibabikunda, ariko umuhanzi icyo namubwira azagire ikinyabupfura yirinde gusuzugura abantu, nanabasuzugura abimenye ashake uko abikosora, kuko ibintu ni abantu.”
Bruce Melodie avuze ibi mu gihe amaze iminsi azengeruka ibitangazamakuru bitandukanye akora ibiganiro bimenyekanisha iyo Alubumu ye nshya aherutse gushyira ahagaragara.
Ni alubumu igizwe n’indirimbo 17 n’izindi eshatu yarengejeho.
