Bruce Melodie abona umuziki w’u Rwanda umaze gutera Imbere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi Bruce Melodie avuga ko umuziki w’u Rwanda umaze gutera imbere ku buryo umuhanzi ashobora kwisanga no muri gahunda za Leta agatanga umusanzu we.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Rwanda Melodie yavuze ko byose babikesha ubuyobozi bwabahaye urubuga ngo bagaragaze ibyo bashoboye mu kubaka Igihugu kuko mbere bumvaga ko hari abahanzi bagenewe kuririrmba indirimbo zigaruka kuri gahunda za Leta.

Ati: “Kera abahanzi ntabwo twabonaga bikwiye ko umuhanzi yajya muri gahunda za Leta, hari ukuntu wabonaga hari abahanzi runaka byagenewe ukavuga ngo Tuyisenge azayiririmbe cyangwa Senderi ariko nonaha Bruce Melodie arayiririmba, mugitondo Knowless akayiririmba, urumva turakura tukagenda tumenya byinshi kurushaho.”

Yongeraho ati: “Ni iby’agaciro, birashimishije cyane kubera ko Igihugu ntikigarukira mu bucuruzi busanzwe, ubuzima cyangwa se uburezi gusa, n’imyidagaduro buriya ifite kinini ivuze, ni yo mpamvu ubona habaho indirimbo yubahiriza Igihugu, izo abafana bakoresha bafana amakipe, kugenda no kugeza ku zo baririmba bari ku rugamba, imyidagaduro ni kimwe mu ngingo rusange zigize ubuzima bw’Umunyarwanda.”

Ngo kuba abahanzi barahawe umwanya bakagira uruhare mu bikorwa, bikorwa mu gihugu, byabagaragarije ko bafitiwe icyizere.

Ati: “Kuba Umukuru w’Igihugu yaraduhaye umwanya natwe tukaba mu bikorwa bimwe na bimwe bigize Igihugu cyacu kugeza no ku by’urugendo rwo kwiyamamaza ni iby’agaciro cyane, bigaragaza ko umuziki umaze gutera imbere.”

Akomeza avuga ko Leta yahesheje abaturage bose agaciro ku buryo aho anyuze usanga abenshi bafite amatsiko menshi yo kumumenyaho byinshi, batakibarebera mu mateka.

Ati: “Uyu munsi ntibakiturebera muri Jenoside, mu moko n’ibindi, baravuga bati u Rwanda rusukuye, rwateye imbere, rero hakwiye no kubaho u Rwanda rurimo ubwisanzure n’imyidagaduro ibereye Igihugu.”

Bruce Melodie yifuza ko mu minsi iri imbere umuziki waba kimwe mu birango by’Igihugu ku buryo uwumvise wese yumva ko abo yumvise ari ab’i Kigali kandi hari icyizere ko bizagerwaho kuko byanatangiye kubera ko hari ubufatanye bw’abahanzi n’inzego bwite za Leta.

Agaruka ku bijyanye n’uko hari abantu bakunda kwitotombera kuba atinda kubaha imiziki, Bruce Melodie avuga ko atifuza gutanga umuziki utanoze kuko yifuza ko ibihangano bye bigera kure hashoboka.

Hashize iminsi igera kuri itanu uyu muhanzi ashyize ahagaragara indirimbo yise Sowe imaze kurebwa n’aberenga ibihumbi 700, ikundwa n’abasaga 300 (Likes) ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo (comments) bisaga 400.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE