Brig. Gen. Rwivanga asaba urubyiruko kugira indangagaciro z’ubutwari mu buyobozi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brigadier General Ronald Rwivanga yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kuyoborwa n’indangagaciro zubaka igihugu, zirimo ubutwari, ubunyangamugayo n’ubwitange, mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda n’Umugabane wa Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, mu nama yahuje abayobozi bato b’urubyiruko basaga 150 baturutse mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza, harimo abanyeshuri baturutse muri za kaminuza 35 n’abayobozi b’amashami (deans).

Iyo nama yiswe Young Leaders’ Breakfast Network Gathering, yateguwe na Africa Youth Leadership Forum (AYLF) ku bufatanye na Cornerstone Development Africa, iyobowe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro, Inyenyeri iyobora intwari mu buyobozi bufite ireme n’Impinduka nziza.”

Brig Gen Rwivanga wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yagarutse ku rugendo igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko impinduka zishingiye ku ndangagaciro zifatika nk’ubwitange, ubumwe n’ubunyangamugayo ari zo zagejeje u Rwanda aho rugeze.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Kuyobora si uko uba uri mu mwanya runaka cyangwa ufite ububasha, ahubwo ni ubutwari bwo guhagarara ku kuri no gukorera abandi wicisha bugufi.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugaragaza uruhare mu miyoborere y’igihugu ishingiye ku ndangagaciro, haba mu bikorwa byo kurengera abaturage igihe cy’ibiza, ubutumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga, no mu gufasha igihugu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Brig Gen Rwivanga yashimangiye ko intwari nyazo ari abakorera igihugu bafite ikinyabupfura, ubumwe n’icyubahiro ku buzima bwa muntu. Yasabye urubyiruko kwirinda kwiyemera, ahubwo bagashingira ku ndangagaciro z’ukuri, gukunda igihugu no gukorera abandi.

Yasoje asaba urubyiruko kuba intangarugero mu gukemura ibibazo bibangamiye sosiyete, bagatanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, ruzira amacakubiri, ruyobowe n’abaturage bafite icyerekezo, indangagaciro n’ubwitange.

Iyi nama yabaye urubuga rw’ingenzi rwo kongerera urubyiruko ubushobozi no kubashishikariza kuba abayobozi b’ejo hazaza b’Abanyarwanda n’Abanyafurika bashingiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubupfura n’ubwitange.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 21, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE