Brazil: Perezida Luiz Inacio yagereranyije  Isiraheli na Adolf Hitler

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, yagereranyije intambara ya Isiraheli muri Gaza na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ashinja Isiraheli kuba ikomeje gukora jenoside muri Gaza kandi igereranya ibikorwa byayo na gahunda ya Adolf Hitler yo gutsemba Abayahudi.

Yavuze ko ibiri kuba muri Gaza byabaye ubwo Hitler yarimo kurimbura Abayahudi.

Lula da Silva yagize ati: “Ibiri kuba ku Banyapalesitina byabaye ubwo Hitler yashakaga kurimbura Abayahudi, biriya si intambara ni Jenoside. Ntabwo ari intambara hagati y’ingabo, ahubwo ni ingabo zateguwe ngo zice abagore n’abana”.

Isiraheli yatangaje ko izagaba igitero cy’iterabwoba kuri Rafah mu kwezi gutaha, mu gihe Hamas izaba itararekura abo yafashe bugwate   nk’uko Benny Gantz, umwe mu bayobozi b’intambara muri Isiraheli, yabitangaje ku Cyumweru.

Aljazeera itangaza ko kugeza ubu kubona ibiribwa ndetse n’imiti muri Gaza ari ikibazo cy’ingutu, kandi Isiraheli igaba ibitero simusiga ku bana n’abagore ndetse ikanafunga amayira yose y’aho babona ubutabazi.

Kuva intambara yatangira mu mpera za 2023, imaze kugwamo Abanyapalesitina barenga ibihumbi 28 mu gihe ibihumbi 68 bisaga bimaze gukomereka, naho ruhande rwa Isiraheli abamaze kuhasiga ubuzima bagera ku 1 410.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 19, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE