Brady Gilmore yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2025 nyuma yo gukoresha amasaha atatu n’amasegonda 39.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025 ni bwo hakinwe aagace ka kabiri Tour Du Rwanda 2025, aho abasignwa bahagurukiye kuri MIC mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Karere ka Musanze ku ntera y’ibilometero 113.

Yari inshuro ya 13 Tour du Rwanda isorejwe mu Karere ka Musanze kuva yatangira mu 2009.

Abakinnyi babanje gukora 3,7 km batuje, mbere yo gutangira isiganwa nyirizina.

Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye aka gace nyuma yo gusiga bagenzi be bari mu kivunge ibizwi nka Pelento akoza igare ku murongo, aho yakoresheje amasaha atatu n’amasegonda 39.

Yakurikiwe n’abakinnyi umunani banganyije ibihe Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech, Lorrenzo Manzin wa TotalEnergies, Moritz Kretschy wa Israel Premier Tech, Oliver Peace wa Destiny Development Team, Henok Mulubrhan wa Eritrea, Kieran Gordge (Afurika y’Epfo na Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda.

Abanyarwanda batanu bitwaye neza mu gace ka kabiri bayobowe na Masengesho Vainqueur Team Rwanda wagiye Ibihe bimwe n’uwa mbere yakurikiwe na Mugisha Moise wa Team Rwanda, Manizabayo Eric wa Java-InovoTec, Ngendahayo Jeremie wa May Stars na Muhoza Eric wa Team Aman.

Kugeza ku munsi wa kabiri, Umufaransa Fabien Doubey wa TotalEnergies ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha arindwi iminota ibiri n’amasegonda 22, anganya ibihe na Menten Milan wa Lotto Development Team uwa gatatu ni Delbove Joris wa Total Engeries amasaha arindwi n’isegonda rimwe.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda uri ku mwanya wa 18 arusha uwa mbere amasegonda 21.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, abasiganwa bazahagurukira mu Karere ka Musanze berekeza I Rubavu ku ntera y’ibilometero 121.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 25, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE