Brady Gilmore yegukanye agace ka gatatu Tour du Rwanda 2025 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umunya- Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2025, nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 14.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2025, kahagurukiye mu Karere ka Musanze berekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 121,3.

Yari inshuro ya 15, isiganwa rya Tour du Rwanda ritangiriye mu Mujyi wa Musanze aho byaherukaga mu 2024, mu gace kahavuye kerekeje kuri Mont Kigali.

Saa tanu zuzuye ni bwo Abakinnyi 68 bahagurutse mu Karere ka Musanze berekeza  Rubavu.

Joshua Dike ukinira Afurika y’Epfo. Ni we wavuye mu isiganwa nyuma aho yageze mu Karere ka Musanze   Ku wa Kabiri nyuma y’ibihe byagenwe “Out of time limit”

Abakinnyi babanje kugenda kilometero 1,5 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

Ibihe byatangiye kubarwa bageze ku biro by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka.

Aka gace katanze amanota y’umusozi wa mbere watangiriwe mu Gataraga, ay’umusozi wa kabiri yatangiwe ku i Kora mu gihe aya Sprint ya mbere yatangiwe i Rubavu aho isiganwa ryasorejwe.

Abakinnyi kandi bazengurutse umujyi wa Rubavu andi manota ya Sprint ya kabiri yatanzwe bagarutse aho isiganwa ryasorejwe.

Amanota yose y’umusozi wa mbere n’uwa kabiri yegukanye Munyaneza Didier nyuma yo kunyura ku murongo usorezwaho inshuro ebyiri.

Aka gace kasorejwe muri Sprint kegukanywe n’Umunya- Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier aho we n’abandi barindwi ba mbere barimo Fabien Doubey wambaye umwambaro w’umuhondo, bose bakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 14.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace yabaye Manizabayo Eric wa Java-InovoTec wabaye uwa cyenda yasizwe amasegonda atandatu n’uwa mbere.

Yari inshuro ya kabiri muri Tour du Rwanda 2025 Brady Gilmore yegukanye agace nyuma yo kubikora mu gace ka kabiri kavuye i Kigali kagasorezwa mu Karere ka Musanze.

Kugeza ku munsi wa Gatatu w’irushanwa, urutonde rusange rukomeje kuyobora n’Umufaransa Fabien Doudey umaze gukoresha amasaha icyenda iminota 57 n’amasegonda 36, akurikiwe na mugenzi we Joris Delbove umaze gukoresha amasaha cyenda iminota 57 n’amasegonda 36.

Umunyarwanda uza hafi ni Masengesho Vainquer wa Team Rwanda aho amaze gukoresha amasaha cyenda iminota 57 n’amasegonda 67.

Mu bihembo byatanzwe uyu munsi, Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Vinzent Dorn wa Bike Aid, Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa yabaye Adria Pericas wa UAZ, Umukinnyi wahize abandi muri sprint yabaye Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Umunyarwanda mwiza mu isiganwa yabaye Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda, Umunyafurika mwiza yabaye Henok Mulubrhan wa Eritrea, Umunyafurika muto mwiza yabaye Yoel Habteab wa Bike Aid, Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire yabaye Niyonkuru Samuel wa Team Amani mu gihe Ikipe nziza yabaye Bike Aid.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025 hakinwa agace ka kane, abasiganwa bazahagurukira i Rubavu berekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 97.

Brady Gilmore yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2025
Brady Gilmore yasize bagenzi be kuri Sprint yegukana agace ka gatatu muri Tour du Rwanda 2025
Munyaneza Didier wa Team Rwanda niwe wabaye Umukinnyi wahize abandi muri sprint
Fabien Doubey TotalEnergies niwe ukomeje kwambara umwambaro w’umuhondo

Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE