Bourbon Coffee yatangije uruganda rw’imigati izacuruzwa ku isoko mpuzamahanga

Bourbon Coffee isanzwe itunganya ikanacuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga yatangije uruganda rukora imigati « Bourbon Bakery » hifashishijwe ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga ryo mu Bufaransa. Iyi migati ikazajya icuruzwa mu Rwanda ndetse inoherezwe mu mahanga.
Umuhango wo gutangiza uru ruganda wabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku wa Mbere taliki 31 Mutarama 2022.
Umuyobozi Mukuru wa Bourbon Coffee, Nzigira Vincent avuga ko batangira batunganyaga ikawa ariko kuko umuntu ataza ngo afate ikawa gusa bategura n’ibyo kurya bitandukanye birimo n’imigati n’ibindi.
Akomeza avuga ko ibyo bakoraga bitari ku rwego rwo hejuru ari yo mpamvu bakoze ishoramari ryisumbuye. Ati : « Twabonye hari imigati ituruka mu Bufaransa n’u Bubiligi ikaza ihenze kandi abantu bakajya kuyigura ari benshi. Twaravuze ngo kuki tutashaka uburyo bwo gukorera iyo migati hano».
Nzigira akomeza avuga ko bazanye David Boudrot ukomoka mu Bufaransa, inzobere mu gukora imigati akaba afite uburambe bw’imyaka 25 aho ubu arimo kwigisha Abanyarwanda gukora imigati.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora imigati ibihumbi 35 ku munsi, ndetse bakaba bafite amoko 62. Umuyobozi Mukuru wa Bourbon Coffee, Nzigira Vincent avuga ko intego bafite ari ukugurisha imigati mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka RDC, Congo Brazzaville Central African Republic n’ahandi kuko akenshi usanga hafi 80% y’imigati yose bafite ituruka mu Bufaransa no mu Bubligi.
Ati : « Turi hafi yabo byabagabanyiriza urugendo ndetse n’igiciro kizaba kiri hasi ugereranyije n’uko bayiguraga ivuye kure. »
Bourbon Coffee muri rusange irateganya gushora imari ingana na miliyoni 2,5 z’Amadolari y’Amerika asaga miliyari 2, 5 z’amafaranga y’u Rwanda ubu bakaba bamaze gutanga agera kuri miliyoni 1,2 z’amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 1,2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere « RDB », Niyonkuru Zéphanie yatangaje ko kuba Bourbon Coffee yongereye ishoramari ari byiza kuko bizatuma hari imirimo mishya ihangwa ive ku bantu 175 bakoresha bahe akazi abandi bagera kuri 200.
Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzatuma ba mukerarugendo basura u Rwanda babona ibyo kurya biteguye neza kandi ko bazajya banagurisha ibyakozwe imbere mu gihugu ndetse no hanze bityo ubukungu bw’igihugu buzamuke.
Quentin Dussart wari uhagarariye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba ashinzwe ibijyanye n’ubukungu yatangaje ko ari byiza kuba mu Rwanda habonetse uruganda rukora imigati hifashishijwe ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga byo mu Bufaransa. Yakomeje avuga ko mu Rwanda hagiye kuboneka imigati myiza kandi ko mu gihe cya vuba izajya no ku isoko mpuzamahanga ikajya ijya mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane nka RDC ndetse n’ahandi mu bindi bihugu by’Afurika.
Umuhango wo gutangiza uru ruganda wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam.
Bourbon Coffee yatangiye muri 2007 hagamijwe kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no kuyongerera agaciro kugira ngo Abanyarwanda bayinywe ndetse inoherezwe mu bihugu bitandukanye i Burayi, Asia, Amerika n’ahandi muri Afurika.
Kuri ubu Bourbon Coffee ifite ishami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika « USA » ndetse n’ahantu 8 haboneka ikawa y’u Rwanda muri USA.

Dusabe says:
Nzeri 21, 2023 at 12:57 pmOk nibyiza cyane twishimiye iterambere mwagezeho kd rikaba ridufitiye akamaro gakomeye nk abanyarwa nda ndetse n abanyamahanga 0789670943