Bosco Nshuti yateguje igitaramo azamurikiramo umuzingo wa Kane

Umuhanzi Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya ‘Ibyo Ntunze, Umutima, Ni muri Yesu, Ntacyantandukanya, Uranyumva, Utuma nishima, Ngoswe n’ingabo, Isaha y’Imana …’ yateguje igitaramo yise ‘Unconditional Love Live Concert Season II’ kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Yavuze ko Imana yamuhishuriye kubwira ibiremwa byayo urukundo yabakunze bityo igitaramo kikaba giteganyijwe tariki 13 Nyakanga 2025. Icyakoze ntaragaragaza Korali n’abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo.
Nshuti yagize ati: “Imana yanshyize ku mutima kubwira abantu urukundo yakunze abari mu Isi.”
Ahamya ko abazitabira igitaramo bazamenya by’ukuri Yesu Kristo n’urukundo Imana yakunze abari mu Isi bose.
Biteganyijwe ko mu gitaramo ‘Unconditional Love Live Concert Season II’ hazamurikirwamo umuzingo wa Kane bityo akazazengura imigabane itandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha uyu muzingo.
Umuhanzi Nshuti ashimira Simon Kabera na Bruce Higiro nk’umwe mu batunganya umuziki bamukundishije umuziki bityo agahitamo kuba umuramyi.
Umuramyi Bosco Nshuti yakuriye mu Itorero ADEPR, agashima iterambere itorero rimaze kugezwaho n’ubuyobozi bukuru bwaryo.
Yatangiye kuririmba akiri muto ubwo yari muri Korali nyuma mu mwaka wa 2015 atangira kuririmba ku giti cye.
Mu myaka 10 amaze akora umuziki, Nshuti avuga ko amaze gukora ibitaramo bitatu birimo n’icyitwa ‘Ntunze Live Concert’.




Amafoto: Mupende