Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy’amateka ashimira abarimo umugore we

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yakoze igitaramo cy’amateka yise Unconditional Love Season II, ashimira abarimo umugore we wamufashije kugitegura.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 13 Nyakanga 2025, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yanizihirizagamo imyaka 10 y’urugendo rwe rw’umuziki, anamurikiramo Alubumu ya kane yise ‘Ndahiriwe’.
Uretse kuba cyitabiriwe ku rwego rushimishije, cyanagaragayemo ibyamamare bitandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Theo Bosebabireba, n’abandi.
Bosco Nshuti yavuze ko yise Alubumu ye ya kane ‘Ndahiriwe’, kubera ko amaze ‘kumva Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima.
Ni Alubumu igizwe n’indirimbo 10, zirimo: Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu, yanatumye abantu bose bahaguruka bakabyina, ubwo yayiririmbaga n’izindi zirimo izo yafatanyije n’abandi bahanzi barimo Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene.
Agarutse ku cyamuteye kwita igitaramo Unconditional Love, uyu muhanzi yavuze ko yifuzaga ko abantu bamenya urukundo Imana ibakunda kubera ko nubwo baba babi ibakunda.
Yagize ati: “Imana yadukunze tutaraba beza, nta kiguzi twatanze. Iyo ni yo ‘Unconditional Love.”
Ibyo yavuze byanashimangiwe na Pastor Hortance, ubwo yahabwaga umwanya ngo yigishe abitabiriye igitaramo, yigishije ijambo ry’ihumure akabwira abantu ko gukora icyaha bitakugira igicibwa ahubwo Imana ikunda abisubiraho.
Yagize ati: “Wowe wakiriye urukundo rw’Imana, Umwami ntukamukureho amaso. Yemera kukuzuramo, si wowe usabwa kuba mwiza mbere. Imana igukunda uko uri, kandi igutegereje ngo ukomeze gukizwa no guhindurwa n’ubugingo bwa Yesu.”
Yongeraho ati: “Reka ibi bitaramo, akanya ka wenyine bikurikiranye n’indirimbo zo kubwira Yesu uti ‘Yego mwami’ bikubere umwanya wo kwisubiraho, ese yego yawe ku mwami ni yego yo mu mutima, Umwami yishimira umuntu wisubiyeho.”
Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo, Bosco Nshuti yashimiye abagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo (Awards), barimo Umugore we, yavuze ko amushyigikira muri byose, cyane ko ari no mu bateguye icyo gitaramo, Joshua Shimwa wamubonyemo impano bwa mbere, Producer Bruce wamukoreye indirimbo ya mbere yitwa “Wuzuye ibambe ku buntu, New Melody nka Group yazamukiyemo, Chorale Siloam nka Chorale yaririmbyemo igihe kinini, ababyeyi be n’abandi.
Bosco Nshuti yafatanyije n’abahanzi barimo Ben na Chance, Aime Uwimana umaze imyaka 30 mu muziki wa gospel ndetse n’amatsinda (Minisiteri) atandukanye yagiye afasha abitabiriye kuryoherwa n’igitaramo.
Bosco Nshuti yatangiye umuziki mu makorali atandukanye arimo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody.
Bosco Nshuti yatangiye kuririrmba ku giti cye mu 2015, kugeza ubu amaze kugira Alubumu enye, zirimo ‘Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu na Ndahiriwe.






