BNR yijeje kugabanya inyungu fatizo yagumye kuri 7.5%

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo yayo kuri 7.5% ariko yieza ko icyo gipimo kizagabanywa mu nama ziri imbere uko ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko bizakomeza kugabanyuka.

Guverineri Mukuru wa BNR  Rwangombwa John, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, ubwo yagaragazaga intambwe nziza ikomeje guterwa mu igabanyuka ry’ibiciro ku masoko.

Yavuze kandi ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 6.2% kikaba cyararenze ikigero cyari cyitezwe.

Ni ku nshuro ya kabiri BNR yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo igurizaho banki zo mu Rwanda ku kigero cya 7.5% cyavuye kuri 7.00% mbere y’ukwezi kwa Kanama 2023.

Icyemezo cyafashwe nyuma y’aho ibiciro ku isoko cyiyongereye ku kigero cya 21.7% mu kwezi k’Ugushyingo, ariko bikaba byarongeye kugabanya umuvuduko bikiyongera ku kigero cya 5% muri Mutarama 2024.

Aho ni ho Rwangombwa yashingiye ashimangira ko icyizere cyo kugabanya icyo gipimo cy’inyungu fatizo, agira ati: “Dushobora gutangira kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo mu nama z’ubutaha za Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) hashingiwe ku buryo ubukungu buzaba bwifashe.”

Ku wa 21 Gashyantare 2024, ni bwo Iomite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga yarateranye kugira ngo ifate umwanzuro ku gipimo cy’inyungu fatizo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) izagenderaho mu mezi atatu ari imbere.

Nk’uko byari byagaragajwe n’iteganyamibare mu nama y’iyo Komite yateranye mu Gushyingo 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabunyutse usubira mu mbago BNR igenderaho mu Kuboza 2023.

Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’ubuhinzi, izamurwa ry’igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR hamwe n’ingamba zashyizweho na Guverinoma hagamijwe gukumira umuvuduko ukabije w’izamuka ry’ibiciro. Byongeye kandi, habayeho n’igabanyuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka wa 2024, byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma mu mbago BNR igenderaho hagati ya 2 na 8 ku ijana, ukaba hagati ya 5 ku ijana mu buryo bw’impuzandengo.

Ariko kandi hari inzitizi nyinshi zishobora gutuma iri teganyamibare ritagerwaho, harimo amakimbirane yo mu rwego rwa politiki nk’intambara yo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati hamwe n’imbogamizi ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa binyura mu nyanja itukura bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ibibazo bishobora guterwa n’ihindagurika ry’ikirere bigahungabanya umusaruro w’ubuhinzi.

lshingiye ku iteganyamibare ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, hagendewe no ku mbogamizi zavuzwe haruguru, mu rwego rwo kugumisha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku kigero kiboneye mu buryo burambye, Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yahisemo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR kuri 7.5 ku ijana.

Byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro utazahinduka cyane muri uyu mwaka wa 2024

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wakomeje kugabanuka uva kuri 20.7 ku ijana muri Mutarama 2023, ugera kuri 6.4 ku ijana mu Ukuboza 2023 na 5 ku ijana muri Mutarama 2024. Iri gabanuka ryagaragaye mu byiciro byose bigize igipimo rusange cy’ibiciro.

Igabanyuka ryagaragaye mu biciro by’ibicuruzwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, ryaturutse ku igabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu by’ingenzi bitumizwa mu mahanga.

Nanone kandiibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byagabanyutse bitewe n’umusaruro wabyo wiyongereye. Ibiciro by’ibikomoka ku ngufu na byo byaragabanyutse bitewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicanwa ku bisukika n’ibikomeye.

Ibiciro by’inkwi n’amakara byagabanuwe n’ikirere cyabaye cyiza ku batwitsi b’amakara, hamwe n’ibiciro by’ibikomoka kuri peterolibyagabanutse ku isoko mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2024, hitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma mu mbago BNR igenderaho, ni ukuvuga hafi ya 5 ku ijana, ibi bikazaturuka ku musaruro mwiza w’igihembwe cy’ihinga 2024 A, isubira mu buryo ryitezwe ku musaruro w’ubuhinzi, ingamba za politiki y’ifaranga hamwe n’ingamba za Goverinoma zigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ndetse n’igabanuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.

Ariko, iri teganyamibare rishobora guhura n’inzitizi zitandukanye zirimo, imihindagurikire y’ikirere ishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi bityo bikagira ingaruka ku biciro by’ibiribwa.

Nanone kandi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwo hagati n’ihungabana mu ruhererekane rw’ibicuruzwa na serivisi binyura mu nyanja itukura, bishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibikomoka ku ngufu bizamuka, mu gihe ingaruka z’intambara yo muri Ukraine zigihari.

Gusa nanone BNR yemeza ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza aho byitezwe ko umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu uzakomeza kwiyongera ku kigero cyo hejuru mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka 2023, nk’uko byagenze mu bihembwe bitatu bya mbere aho umusaruro wazamutse ku mpuzandengo ya 7.6 ku ijana.

Ibipimo by’ubukungu biboneka ku buryo bwihuse bigaragazako ubukungu bwazamutse ku kigero cya 7.2 % mu gihembwe cya kane 2023. Byitezwe ko ubukungu buzazamuka ku kigero kiri hejuru y’iteganyamibare riherutse rya 6.2%, bitewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’ubucuruzi, ubukerarugendo, itumanaho hamwe n’uw’ubwubatsi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE