BNR yasobanuye impamvu inyungu fatizo yayo yagabanyutseho 0.5%

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasobanuye impamvu zayiteye kugabanya inyungu fatizo yayo hakavaho 0.5%, kubera ko yavuye kuri 7% yari isanzweho ikagera kuri 6.5%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, cyari kigamije gutangaza imyanzuro yavuye mu nama ya Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR.
Rwangombwa yavuze ko imwe mu mpamvu zashingiweho harimo no kuba umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukiri mu mbago z’igipimo BNR igenderaho ivuga ko uhagaze neza.
Yagize ati: “Mu mibare tubona mu mwaka wose, ntabwo bizarenga 5%. Tubona ko muri uyu mwaka n’umwaka utaha, umuvuduko w’ibiciro ku masoko bitazarenga 5% ari mu gipimo cya Banki Nkuru y’Igihugu twifuza.”
Yungamo ati: “Kubera iyo mpamvu tubona umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri mu gipimo twifuza ko cyagombye kugabanyukaho, twasanze ko ari ngombwa ko tugabanya urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu kuva kuri 7% kugera kuri 6,5%.”
Nubwo bimeze bityo ariko Banki nkuru y’u Rwanda itangaza ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereye nkuko John Rwangombwa akomeza abisonura.
Ati:“Ahakiri imbogamizi ni ku buhahirane n’amahanga aho ibyo twohereza mu mahanga byateye imbere gake cyane 0.9 % muri iki gihembwe cya kabiri cy’uyumwaka twasuzumaga ugereranyije nibyo twatumije mu mahanga byazamutseho 6.4 % ibyatumye icyuho cy’ibyo dukura mu mahanga n’ibyo twoherezayo cyiyongeraho 9.5% bikagira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha.”
Mu gihembwe cya Kabiri cy’umwaka wa 2024, ibiciro ku masoko byageze kuri 5,1% bivuye kuri 4,7% byariho mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka n’umwaka utaha bitazarenga 5% ari nacyo gipimo BNR yifuza ko bitarenga.
