Bizimana Djihad yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC ikinamo Manzi Thierry

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yerekeje muri Al Ahli Tripoli SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka n’igice.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2025, ni bwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko yasinyishije Bizimana Djihad amasezerano y’imyaka ibiri.
Al Ahli Tripoli SC yerekejemo ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Libya inagira abafana banshi cyane muri icyo gihugu.
Bizimana agiyeyo asanga mugenzi w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry ndetse n’umutoza Didier Gomes Da Rosa babanye muri Rayon Sports.
Bizimana Djihad w’imyaka 28 yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu mbere yo kujya i Burayi.
I Burayi, Bizimana yakiniye amakipe yo mu Bubiligi arimo Waasland-Beveren yamazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri, na Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka umwe n’igice.
