Bizimana Djihad ntazagaragara ku mukino wa Lesotho

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, ntazagaragara mu mukino w’umunsi wa gatandatu u Rwanda ruzakiramo Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Itegeko rya FIFA rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo mu mukino ibiri itandukanye mu irushanwa rimwe agomba gusiba umukino ukurikiyeho.

Mu mukino u Rwanda rwatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 ku wa Gatanu, Kapiteni Djihad Bizimana yabonyemo ikarita y’umuhondo ku munota 46 ku ikosa yari akoreye Victor Osihmen.

Iyo karita y’umuhondo yahawe yasanze indi yabonye mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Lesotho igitego 1-0 muri Kamena 2024.

Kuzuza amakarita abiri y’umuhondo yikurikiranya byatumye Djihad Bizimana atazakina umukino wa Lesotho.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 10, ikurikiwe na Benin n’amanota umunani, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota arindwi, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota atatu.

Bizimana Djihad, ntazagaragara ku mukino wa Lesotho, nyuma yo kuzuza amakarita abiri y’umuhondo

Amafoto Olivier TUYISENGE

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE