Biyemeje gukoresha Tik Tok mu guhashya abavuga nabi u Rwanda
 
   
  
    
  
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa TikTok biganjemo urubyiruko, biyemeje ko gushyira hamwe bagakoresha urwo rubuga mu guhangana n’abavuga u Rwanda nabi hagamijwe kurwangisha abatararugeramo.
Ni urubyiruko n’abandi babyeyi bake bishyize hamwe mu itsinda bise Inkotanyi Cyane, The Winners’s Team. Bakaba bavuga ko aho igihe kigeze urugamba rwo kubaka Igihugu rutagikeneye amasasu gusa.
Ni bimwe mu byo bagarutseho mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya, ubwo bari mu musangiro, bakoze ku mugoroba w’itariki 30 Ukwakira 2025, wabaye hagamijwe guhura bakarushaho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara nk’abakiri bato bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Umwe muri bo witwa Umuhoza Paccy ukoresha amazina ya ‘Ornella wa Enatha’ ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko nk’umukobwa ari ingenzi kuba muri iryo tsinda yise umuryango kuko bimufasha kumenya uko akoresha imbuga nkoranyambaga nk’umukobwa uzavamo umubyeyi w’Igihugu.
Yagize ati: “Kuba mu muryango w’Inkotanyi Cyane (The Winner’s Team) ni ngenzi cyane kuri njye nk’umukobwa wifuza kugira icyo ngeraho kuko hano tugira umubyeyi udufasha mu buryo udashobora guteshuka ngo wisange rubanda bakose kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bikagutesha agaciro kandi ejo uzarera Igihugu.”
Ibyo avuga abihurizaho n’abasaza be bahuroiye kuri uwo mugambi harimo ukoresha amazina ya ‘Fiston nizo kaboss’ kuri Tiki Tok uvuga ko bahagaze bwuma kugira ngo bahangane b’abifuza ko u Rwanda rusubira ahabi.
Ati: “Hari abantu bazi ko Igihugu cyacu kikimeze nk’uko cyahoze ariko nk’urubyiruko rukunda Igihugu cyabo ntabwo turwana twigizayo abantu ahubwo turabiyegereza cyane cyane urubyiruko bagenzi bacu babeshya byinshi bataba mu gihugu tukabasobanurira ukuri guhari, kandi n’urubyiruko ruri mu gihugu rukoresha ibiyobwenge tukabiyegereza bagasubira mu nzira nziza.”
Ukoresha amazina ya Judango Official kuri Tiki Tok yunzemo ati: “Hanze aha [Kuri iyi mihanda] hari abiyemeje kugoreka amateka y’u Rwanda rwacu abaruvuga nabi ndetse n’abatuka ubayobozi bwacu, ibyo bakoresha natwe turabifite ntaguceceka, icyo dusabwa nugusoma tukamenya neza amateka yacu kugira ngo tujye tuvuga ibyo tuzi.”
Uwashinze iryo tsinda bakaba banamufata nk’umubyeyi Uhiriwe Hassina uzwi nka [Mammy] kuri Tik Tok avuga ko yahisemo kuba hafi y’urubyiruko kugira ngo babashe gufatanya muri iyo ntego bafite.
Ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu kandi kuri ubu ikoranabuhanga rirayoboye kandi abenshi muri rwo bari ku mbuga nkoranyambaga nararebye nsanga ni byiza ko umuntu abegera bagakoresha izo mbuga mu buryo bwiza kandi butangiza isura yabo.”
Impamvu nyamukuru ya ririya zina Inkotanyi cyane, the Winners Team, ryahiswemo dushingiye ko Inkotanyi zafashe Igihugu bari mu myaka nk’iyabo kandi ubu urugamba rugezweho si urwamasasu, urw’amagambo rero ntabwo rwatunanira, tugomba kururwana narwo niwo musanzu wacu.”
Uyu mubyeyi avuga ko nubwo bigoye ko abenshi mu rubyiruko babyumva ariko bizatinda bikageraho bigakunda batagomba kurambirwa kuko n’Inkotanyi zitarambiwe.
Mu mbwirwa ruhame z’abayobozi batandukanye bahora basaba urubyiruko gushungura ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga kandi bakazikoresha basubiza abavuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo mu rwego rwo kurushaho kugaragaza isura yarwo ya nyayo.



 
    
   



 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
    
   