Biteze kuzongera umusaruro kubera ibigo bibongerera ubumenyi

Abahinzi by’umwihariko abo mu Turere twa Kayonza, Ngoma, Rubavu, Karongi Burera, Rutsiro na Nyamasheke bavuga ko biteze kuzabona ubumenyi bakuye mu bigo by’icyitegererezo bitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi (Farm Service Center) bizabafasha kongera umusaruro.
Ibyo bigo byashyizwe hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kugira ngo abahinzi n’aborozi bafashwe kubona inyongeramusaruro, zaba izo mu bworozi cyangwa mu buhinzi, imiti y’amatungo n’ibikoresho byo mu buhinzi cyangwa mu bworozi.
Hakiyongeraho guherekezwa bakajya kuvurirwa cyangwa gukingirirwa amatungo, gutanga imbuto n’ifumbire bitandukanye ku bahinzi, bakanahabwa serivisi yo guherekezwa mu mirima kureba ko ibyo bahuguwe ari byo bakora.
Jérôme Habiyakare ukorera ubuhinzi mu Karere ka Burera, avuga ko bahuraga n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo ubumenyi buke, ku buryo babyitezemo kuzabona ubumenyi buzabafasha.
Ati “Umushinga Hinga Wunguke uje ari igisubizo ku bahinzi ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, kubera ko uzabafasha byinshi mu kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi, kuwutunganya no kuwongerera agaciro, bityo habeho kurwanya imirire mibi n’igwingira muri rusange. Nka njye nkora ubuhinzi kuri hegitari eshatu mpingaho ibirayi, kuri hegitari mbonaho toni 10, ariko nkurikije ubumenyi batanga, ndizera ko nzagera kuri 15.”
Uwankwera Judith usanzwe akora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro mu Karere ka Nyamasheke akaba n’umwe mu bagiranye amasezerano yo kwongererwa ubushobozi na Hinga wunguke, ku buryo iyo kompanyi yahinduka ikigo kizajya gitanga ubwo bumenyi, avuga ko biteguye gufasha abahinzi.
Yagize ati: “Imikoranire yacu igiye kudufasha kubaba hafi muri urwo rugendo, tuzabahugura ku buryo bwiza bwo guhinga no kworora kugira ngo ubutaka bafite babubyaze umusaruro, tuzabaha inyongeramusaruro aho tuzaba dufite ikigega cy’inyongeramusaruro gihoraho kandi bakayibona ku giciro kiri hasi kandi ikabegera.”
Bamwe mu bari basanzwe bakoresha ibi bigo mu Turere dutandukanye byagejejwemo mbere, bavuga ko byabafashije muri gahunda zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko mu kongera umusaruro.
Umuyobozi w’ikigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi cya Nyamagabe, Donatille Mukakomeza, avuga ko byakemuye ikibazo cy’ubumenyi buke abahinzi bari bafite.
Ati: “Farm Service center yakemuye ibibazo umuhinzi yari afite byo kubura inyongeramusaruro no kutamenya uburyo zikoreshwa, abahinzi barabyishimiye kandi barabikunda, ikindi ubona ko umusaruro mu Karere ka Nyamagabe wazamutse.”
Umuyobozi wa Hinga Wunguke, Daniel Gies avuga ko ubwo bufatanye buzarushaho gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro.
Yagize ati: “Ubufatanye dufitanye n’abikorera ku giti cyabo na Guverinoma mu gushyiraho Ibigo bishinzwe ubuhinzi bizafasha ibihumbi by’abahinzi-borozi bato bato kubona inyongeramusaruro n’amasoko ndetse no gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga.”
Si ubwa mbere uyu mushinga w’ibigo bifasha abahinzi n’aborozi kubona serivisi zibafasha ugiye gukorwa kuko wari usanzwe ukorera mu Turere turimo Nyamagabe, Ngororero, Bugesera, Gatsibo, Karongi na Nyabihu.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na CNF Hinga Wunguke ukaba waratwaye asaga miliyoni 29 z’Amadolari y’Amerika.