Bishop Gafaranga yarekuwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize iminsi 4
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ruhita rutegeka ko arekurwa.

Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025.

Bishop Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Ubwo yaburagana mu mizi ku wa 15 Nzeri, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Icyo gihe bwasobanuye ko ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, icyo guhoza ku nkeke agahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri, bityo kuko habayeho impurirane mbonezabyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z’amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annet amurega.

Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko Urukiko rwabitegetse. Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy’umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri uyu mwaka umwe yakatiwe mu rukiko.

Uyu mwaka ubarwa uhereye ku isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, bivuze ko nushira uregwa adakoze icyaha, igihano cye kizaba kirangiye kitazaherwaho aramutse akoze icyaha nyuma nk’uko byari kugenda muri uwo mwaka.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bivuze ko yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.

Bishop Gafaranga yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse, ahita arekurwa
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize iminsi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE