Bimwe mu byaha bikorerwa abana mu Rwanda bamwe badasobanukiwe

Ikigo Isange One Stop Center cyasobanuye bimwe mu byaha bikorerwa abana ariko abantu ntibabihe agaciro kubera kudasobanukirwa ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ibyo byaha byasobanuriwe abaturage bo mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Kagasa mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 27 Werurwe 2025.
Hari mu mukangurambaga bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bugamije gusobanurira abaturage ibyaha by’ingengabitekerezo, ibikorerwa mu muryango nuko byakwirindwa.
Bernard Maombi, Umugenzacyaha muri Isange mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa, asobanura ko bimwe mu byaha bikorerwa abana harimo no kubaha ibihano byo kubiriza ubusa.
Yavuze ko umubyeyi ashobora kwibwira ko amuhannye nyamara akoreye umwana icyaha. Mu gihe umwana atanze ikirego, icyaha kigahama umubyeyi, yabihanirwa.
Ati: “Umwana ukosheshe arahanwa ariko igihano kigomba kumwigisha, ntigikwiye kumuhungabanya.
Iyo umuhungabanyije aragenda, akakunanira, kubera kumubyukiriza ku kiboko yazagira imyaka 16 akumva ko agomba kugukubita.”
Gukubita cyangwa gukomeretsa umwana ndetse no kwica umwana harimo n’uwo wibyariye, ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Maombi akomeza agira ati: “Umwana si uwo gukomeretswa, ni uwo kwitabwaho bitavanyeho ko ukosheje agomba guhanwa.”
Guta umwana na cyo ni icyaha gihanwa. Asobanura ko icyo ari icyaha gikomeye kuko ngo iyo uwataye umwana, nyuma uwamutaye akaboneka, arabihanirwa.
Icyaha cyo gutererana umwana na cyo kiri mu byaha bihanwa n’itegeko.
Umwana utashakiwe ibyo kurya, ibikoresho by’amashuri, atavujwe n’ibindi, iyo umubyeyi abikoze amakuru akamenyekana cyangwa hagatangwa ikirego kuri RIB ngo icyo gihe ababyeyi barabihanirwa.
Icyaha cyo guha umwana inzoga, itabi cyangwa kurimugurisha. Umubyeyi bigaragaweho arabihanirwa.
Maombi, Umukozi muri Isange mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa, avuga ko gushora umwana mu busabirizi na cyo ari icyaha.
Ati: “Umubyeyi ufite umwana akamujyana gusabisha mu muhanda, kuri gare, iyo biramutse bigaragaye, ubihamijwe arabihanirwa.”
Yavuze ko ibyaha bikorerwa mu muryango bigira uruhare mu gusenya imiryango.
Ingingo ya mbere y’Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’umwana n’ingingo ya 3 y’Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, yerekana ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) ivuga ko umwana agomba kurengerwa kuko ari umunyantege nke.
Ivuga ko umwana agomba kurengerwa kuko ari we mizero y’ejo hazaza.
Umwana afite uburenganzira bwo kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’irishingiye ku gitsina nko gusambanywa cyangwa gushorwa mu busambanyi; ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa ubwonko nko gukubitwa, gutotezwa, guhutazwa, gusuzugurwa, gukoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi.
Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yo muri Mutarama 2022 yerekeye uburenganzira bwa muntu, igaragaza ko ibyo umwana akorerwa akiri muto kuva akiri munda, ni byo biha ubwonko bwe umurongo w’ubuzima bwe bwose, bikagira ingaruka ku mikurire ye y’igihagararo, imitekerereze, imyigire n’imyitwarire ye mu bandi, mu muryango no ku iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Iti: “Niyo mpamvu ari ngombwa ko buri wese agira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’umwana kugira ngo akure neza, agire ubuzima bwiza buzira ihohoterwa.”



