Bigoranye, Mamadou Sy yafashije APR FC gutsinda AS Kigali (Amafoto)

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyinjijwe na Mamadou Sy cyafashije APR FC gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, wabereye Kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025.
APR FC yinjiye mu mukino isabwa gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota atandatu yarushwaga na Rayon Sports ya mbere.
Amakipe yombi yatangiye umukino yigana umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 14’ Benedata Janvier wa AS Kigali yahannye ikosa ryari rikorewe kuri Tchabalala, umupira ukurwaho na Niyigena Clement n’umutwe mbere y’uko Haruna Niyonzima agorwa no kuwutsinda.
Ku munota wa 19’ APR FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira uteretse watewe na Niyomugabo Claude ku ikosa ryari rikorewe kuri Ouattara, umupira ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 22’ APR FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira watakajwe binyuze kuri Cuzuzo Gael wari wasohotse, Lamine Bah awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga Denis Omedi uwuteye ujya hanze.
APR FC yarushaga cyane AS Kigali yongeye gusatira izamu nyuma yaho Djibril Ouattara acenze abakinnyi babiri ba AS Kigali, atanga umupira kuri Byiringiro Gilbert uwushyize mu rubuga rw’amahina, Hakim Kiwanuka awushyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu.
Ku munota wa 30’ APR FC yongeye guhusha uburyo bw’igitego ku mupira wahushijwe na Denis Omedi ari mu rubuga rw’amahina, awusitaraho mbere y’uko ufatwa na Cuzuzo Gael.
Ku munota wa 39’ AS Kigali yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego nyuma yaho Emmanuel Okwi acenze Nshimiyimana Yunussu, ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Pavelh Ndzila wari wafunze ku giti cy’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri APR FC yagarukanye imbaraga ikomeza gusatira cyane izamu rya AS Kigali yari yasubiye inyuma ikoresha contre-attaque isatira.
Ku munota wa 51’ AS Kigali yahushije uburyo bw’igitego ku mupira mwiza Ntirushwa Aime yacomekewe, umunyezamu Ndzila n’abakinnyi be bananirwa kuwuhagarika, ariko na Emmanuel Okwi ntiyawukoraho ujya hanze.
Ku munota wa 59’, umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka Lamine Bah asimburwa na Mamadou Sy naho Mugisha Gilbert asimbura Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 66’ APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu mushya Djibril Ouattara yatsindishije umutwe, ku mupira uvuye muri koruneri yatewe na Byiringiro Gilbert.
Ku munota wa 76’ AS Kigali yabonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti ryatewe Akayezu Jean Bosco wari ku ruhande, umupira ufatwa neza na Pavelh Ndzila.
Ku munota wa 78’ AS Kigali yishyuye igitego cyo kwishyura ku mupira Iyabivuze Osee yateye ashatse kuroba umunyezamu Pavelh Ndzila wari wasohotse, umupira uhura na Byiringiro Gilbert aritsinda.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera
Ku munota wa 90+2 AS Kigali yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Tchabalala yinjiye mu rubuga rw’amahina, ateye umupira ukurwamo na Ndzila mbere y’uko Ndayishimiye Didier awushyira hanze.
Ku munota wa 90+3’ APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Ruboneka Jean Bosco mu izamu, usanga Mamadou Sy uwatanga Cuzuzo Gael, awushyira mu nshundura.
Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagumye ku wa kabiri igira amanota 37 , irushwa amanota atatu na Rayon Sports ya mbere.
AS Kigali yagumye ku mwanya wa Kane n’amanota 29.
Indi mikino yabaye uyu munsi yasize, Police FC inyagiye Marines FC ibitego 4-0 mu gihe Gorilla FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC:
Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yussif Seidu, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na Djibril Ouattara
AS Kigali:
Cuzuzo Aime Gael, Akayezu Jean Bosco, Ishimwe Saleh, Haruna Niyonzima (C), Ntirushwa Aime, Franklin Onyeabor,Rucogoza Ilias, Benedata Janvier, Buregeya Prince, Emmanuel Okwi, Shaban Hussein Tchabalala.




