Bidasubirwaho, Shema Fabrice yemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice n’itsinda bari kumwe ry’abantu icyenda bemerewe kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri manda y’imyaka ine iri imbere.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, ni bwo Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyiyobora mu matora ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Urutonde rwasomwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora, Rugera Jean Claude rwariho umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ari we Shema Ngoga Fabrice wari usanzwe ari Perezida wa AS Kigali.
Abandi bari kumwe na we kuri uru rutonde ni Gasarabwe Claudine uri ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki.
Abakomiseri bari kumwe na Shema bemerewe ni Nshuti Thierry wiyamamaza nka Komiseri ushinzwe imari, Nikita Gicanda Vervelde nka Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore na Niyitanga Désiré nka Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA.
Abandi ni Kanamugire Fidèle uziyamamaza ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Ndengeyingoma Louise uri ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere ndetse na Dr. Gatsinzi Herbert ushaka kuba Komiseri ushinzwe ubuvuzi bwa Siporo.
Ku ikubitiro abakandida babiri ni bo bari biyamamarije kuyobora iri shyirahamwe, ariko Hunde Rubegesa Walter n’abo bari kumwe bayikuramo kubera imbogamizi mu kubona ibyangombwa byuzuye.
Nyuma yo gusohorwa ku rutonde ntakuka, hazakurikiraho igikorwa cyo kwiyamamaza kizaba hagati y’itariki ya 13 na 29 Kanama, amatora abe tariki ya 30 Kanama 2025.
