Benin yizeye inyungu mu bufatanye n’u Rwanda mu bya gisirikare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu ruzinduko rw’amasaha 72 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye i Cotonou mu gihugu cya Benin, hasinywe amasezerano y’ubutwererane atandukanye arimo n’ay’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Benin Patrice Talon yagaragaje icyizere afitiye ubwo bufatanye mu guhashya iterabwoba ryibasiye Amajyaruguru y’icyo gihugu hashingiwe ku bunararibonye n’ubushobozi u Rwanda rwagaragaje mu guhangana n’iterabwobamu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo Sudani y’Epfo, Santarafurika (CAR) na Mozambique.

Perezida Talon yemeje ko muri Afurika hari ubunararibonye bwinshi ibihugu byo kuri uyu mugabane bishobora guhererekanya, ubuhanga bw’u Rwanda mu bya gisirikare bukaba ari bumwe muri bwo kandi ko nta cyabuza Benin kubwungukiraho.

Yagize ati: “Buri wese arabizi neza ko Benin kimwe n’ibindi bihugu byo mu gace ko mu kigobe cya Guinea, ikomeje guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uturuka mu gace ka Sahel kandi rwose impungenge ziragaragara mu Majyaruguru ya Benin nubwo hashize igihe ingamba zacu zibasha guhangana n’iyi mitwe.

Murabizi kandi ko u Rwanda hashize igihe rugaragaza ubushobozi mu bya Gisirikare. Ingabo z’u Rwanda zifite ubunararibonye n’ubushobozi, nta gihe gishize mwumvise ko zatabaye muri Mozambique no muri Repubulika ya Santarafurika. Ni ukuvuga ko muri rusange mu rwego rw’ubutwererane bwaba ubwa gisivili cyangwa ubwa Gisirikare kuri uyu mugabane dufite uburyo bwo gusangira ubunararibonye n’ubushobozi kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ni muri urwo rwego ubutwererane bwa gisirikare hagati ya Benin n’u Rwanda bushoboka.”

Yavuze ko ku ikubitiro ubwo bufatanye buzahera ku mahugurwa, gusangira ubunararibonye n’ubumenyi mu bya gisirikare no kurwanya iterabwoba, ariko nibigaragara ko ari ngombwa hazakurikiraho kohereza Ingabo z’u Rwanda muri Benin.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kandi rutewe ishema no gufatanya n’igihugu cya Benin mu bya gisirikare. Ati: “Tunejejwe cyane no gusangira ubunararibonye n’ubushobozi bwacu kandi twiteguye kwigira kuri Benin kugira ngo ubutwererane bwacu butange inyungu ku mpande zombi… Icyo dukeneye gukora muri Afurika ni ukuba hamwe, gutahura ibyo dukeneye gufatanyamo n’utanga ibyo dukeneye.”

Perezida Kagame ategerejwe muri Benin muri Mata – ImvahoNshya

Yakomeje avuga ko mu gihe hari ubushake nta kintu na kimwe u Rwanda na Benin bidashobora gukora bifatanyije, by’umwihariko mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba.

Yakomeje agira ati: “Iterabwoba muri aka Karere ntabwo rihari kuko rivugwa nanjye, cyangwa Perezida Talon. Riravugwa na buri muntu wese muri aka gace k’Afurika y’Iburengerazuba nk’uko bimeze muri Afurika yo hagati, Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, ndetse n’Amajyaruguru hari bene ibi bibazo. Twemeje ko dushobora gukorana mu bufatanye buhamye duhereye ku bunararibonye bw’aho u Rwanda ruri, mu burasirazuba ndetse no hagati kuko tuhari hombi.”

Yavuze ko nubwo ubushobozi n’ubunararibonye bw’u Rwanda budahambaye, ariko buhagije mu guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano muke cyane cyane iyo habayeho imikoranire myiza kandi ihamye n’ibihugu rufatanya na byo.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022 ni bwo amakuru yamenyekanye bwa mbere ko Guverinoma ya Benin yiteguye gukorana n’u Rwanda mu bya gisirikare mu guhangana n’iterabwoba ryibasiye amajyaruguru y’Igihugu.

Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya Benin Wilfried Léandre Houngbédji, yavuze ko Abakuru b’Ibihugu byombi bari mu biganiro bigamije kwemezwa ko u Rwanda rutangira guha ubumenyi n’ubushobozi icyo gihugu kibikeneye mu rugamba rwo guhashya iterabwoba ryugarije agace gahana imbibi na Burkina Faso.

Hagati aho, ku munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Kagame arimo kugirira muri Benin yakiriwe na Perezida Talon mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, banagirana ibiganiro byabereye mu muhezo byakurikiwe n’umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Abakuru byombi bashimangiye ko ibihugu by’Afurika bigomba gufatanya mu guhanahana ubumenyi mu nzego zitandukanye bitagombye ko hitabazwa abaturutse i mahanga.

Abanyamakuru banakomoje ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Kagame abasobanurira ko Guverinoma y’icyo gihugu yihunza inshingano zo gukemura uburundu icyo kibazo gishingiye ku mitwe yitwaje intwaro yabaye akarande aho kuri ubu yamaze kurenga 130 mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame kandi yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abikorera rurenga 100 rwo muri iki gihugu, ruri mu mushinga watangijwe na Guverinoma ya Benin wo kongerera ubumenyi urwo rubyiruko binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi no guhanga udushya.

Sura andi mafoto kuri Flickr ya Paul Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE