Benin yishimira kwigira ku bunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Benin Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi yaje mu Rwanda mu ruzinduko yoherejwemo na Perezida Patrice Talon ngo yitabire ibiganiro birebana n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’umutekano.
Ku wa Gatandatu taliki ya 23 Nyakanga, yasuye icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Brig. Gen. Gbaduidi yavuze ko umubano w’Ingabo z’u Rwanda n’iza Benin ushingiye ku mubano w’Abakuru b’Ibihugu byombi, ati: “Naje mu Rwanda nk’igihugu cy’inshuti kandi cy’abavandimwe; noherejwe na Perezida wa Benin Patrice Talon ku muvandimwe we Perezida Paul Kagame. Abaperezida bafitanye umubano mwiza…”
Yakomeje ashimangira ko kurushaho kwimakaza imikoranire ihamye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Benin biri mu by’ibanze byamugenzaga.
Yagize ati “Naje kandi kureba mugenzi wanjye Gen Kazura kugira ngo tuganire ku by’umutekano muri iki gihe Benin ifite ingorand muri urwo rwego. Yangiriye inama z’ingirakamaro ku bibera muri Benin. Twungukira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda kubera ko zanyuze muri byinshi byatumye zirushaho kwiyubaka ku buryo bikwiye ko tuzigiraho.”
Uwo munsi, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaduidi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri isaga 250,000.
Yanasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yavuze ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kuba aho ari ho hose, nyuma asura n’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Ni ku nshuro ya 2 Brig. Gen Gbaduidi asuye u Rwanda kuko yaherukaga i Kigali mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka.


