Bemeza ko ubugeni n’ubuhanzi byabafashije guhangana n’ibibazo byo mu mutwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo no mu byiciro bitandukanye, bemeza ko ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni bishingiye ku muco byabafashije gukira ibikomere ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bari bafite.

Ni ibintu bavuga ko byabagiragaho ingaruka zitandukanye yaba ku buzima bwabo cyangwa ubw’ishuri.

Babigarutseho tariki 17 Gicurasi 2024, ubwo hamurikwaga ibikorwa umushinga wa (Moblile Art for Peace/MAP) wagezeho mu gihe cy’imyaka itandatu wari umaze ukora, mu gutanga ubufasha mu bijyanye no gukemura ibibazo byo mu mutwe hashingiwe ku bugeni n’ubuhanzi bishingiye ku muco.

Bamwe mu banyeshuri bari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi byabafashije gukemura ibibazo kuko byagiraga ingaruka ku musaruro wabo.

Harerimana Alain (wahinduriwe izina) wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye avuga ko yahoranaga ibibazo byo kwiheba.

 Ati: “Nahoraga nihebye, akenshi sinisanzure nk’abandi bana mu ishuri, byabaga ari ikibazo kuko akenshi narasibaga, byaterwaga no kuba ntafite ababyeyi singire unkurikirana, gutsinda byabaga bigoye kuko guhuza ubuzima bw’ishuri n’ubundi busanzwe byarangoraga.”

Yongeraho ati “Ngeze muri MAP byaramfashije kuko twakoreshaga Theatre, gushushanya, kwandika inkuru byose bigamije kugaragaza uko twiyumva, byaramfashije kuko ikibazo nari mfite cyaragaragaye bangira inama mbasha kugisohokamo, none ubu ndatsinda kandi mfasha n’abandi kuba bakira.”

Ashimangira ko we yakoresheje uburyo bw’umwitozo witwa ikipe y’ubuzima, aho ushushanya ikibuga gifite ibice bibiri, icyo ukiniramo n’ikirimo uwo muhanganye, hanyuma mu kibuga cyawe ugashyiramo ibikubangamiye mu kindi ugashyiramo ibyo wifuza ko byasimbura ibikubangamiye byakunaniye kureka, ukajya ahantu ha wenyine ukogeza, ku buryo ushobora kugenda ubikira ubwawe, nyuma mukaza kubisangizanya mu itsinda.

Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we nawe wahawe izina rya Niyigena Chantal wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye uvuga ko yagiraga ibibazo byo kwigunga bigatuma atigirira icyizere.

Ati: “Mbere nabaga nigunze nkumva nta muntu n’umwe nshaka ko tuvugana, nkishyiramo ko nta kintu na kimwe nshoboye, byaterwaga n’uko nakuze nsanga papa yarataye mama, nkumva binteye agahinda, ariko ubu meze neza ndi umukobwa wisobanukiwe.”

Akomeza agira ati: “Numvise ingoma zivuga, njyayo nsanga ni abakobwa bari kuzivuza, mbajije bambwira ko ari Club izamura impano z’abakobwa, nyijyamo bimfasha gukira ibikomere, kuko maze kumenya kuvuza ingoma byatumye mbona ko hari icyo nshoboye, nikuramo ubunebwe none ubu meze neza n’umusaruro mwiza mu ishuri watangiye kuboneka.”

Dr Uwihoreye Chaste Umuyobozi w’umuryango Uyisenga ni Imanzi, ufite inshingano zo kwita ku rubyiruko n’abana by’umwihariko abafite ibibazo, avuga ko iyi gahunda yari igamije gukemura ibibazo no gushaka ibikoresho bishingiye ku muco byifashishwa mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati: “Uyu mushinga wari ugamije gushaka ibikoresho byo kwifashisha cyane cyane bishingiye ku muco, byo mu Kinyarwanda, byumvwa n’Abanyarwanda, bishobora kwifashishwa mu gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Yongeyeho ati “Ni umushinga wakorewe mu mashuri ndetse no mu mavuriro, n’ibikoresho bishingiye ku bugeni, harimo ibyo gushushanya, bigafasha umuntu kwisuzuma akamenya ko afite ikibazo.”

Umukozi w’ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Ndacyayisenga Dynamo, avuga ko uburyo bwo gukoresha ubuhanzi n’ubugeni bishingiye ku muco ari bwiza kandi bufasha no mu birenze kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe gusa.

Ati: “Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri, ariko  noneho ubu ni uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa byayo, ku buryo umwana aho ari agira uburyo amenya ibibazo bye.

Uburyo bw’ubuhanzi ni uburyo bwafasha haba kwishyira hamwe kwabo, hakoreshwa gushushanya, umurishyo n’ubundi buryo bwose bibafasha kwisanzuranaho ndetse no kwihangira imirimo biganisha ku kwihesha agaciro.”

Ni gahunda yari imaze imyaka irenga itandatu kuko yatangiye mu 2018, ikaba isize hamenyekanye ibikoresho n’amagambo y’ikinyarwanda byifashishwa mu gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bigera ku 100, aho bisigaye bikoreshwa mu bigo bitandukanye by’amashuri ndetse no mu mavuriro atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE