Beach Volleyball: Habaye irushanwa rya mbere mu mwaka wa 2023

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” mu mpera z’icyumweru gishyize, taliki 25 na 26 ryateguye irushanwa ry’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” ribera mu Karere ka Bugesera “FRVB Beach Volleyball Bugesera Circuit 2023”.
Iri rushanwa rya mbere muri uyu mwaka wa 2023 ryabereye muri Tuzza Inn Hotel ryari ryitabiriwe n’amakipe 12 mu bagabo na 12 mu bagore yose hamwe akaba 24 aho abakinnyi bari 48.
Mu bagabo nyuma y’imikino y’amajonjora, hakinwe imikino ya ¼ na ½ hanyuma amakipe yitwaye neza ahurira ku mukino wa nyuma.
Ikipe yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ni yo yegukanye umwanya wa mbere aho yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0 (21-13 na 21-19).



Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Mbonigaba Vincent na Habanzitwali Fils yatsinze ikipe ya Mandera Nzirimo afatanyije na Niyikiza Levis amaseti 2-1 (13-21, 21-14 na 15-12).


Mu bagore, ikipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope yegukanye umwanya mbere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1 ( 16-21, 21-16 na 15-10).



Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Nzamukosha Oliver na Uwimbabazi Léa yatsinze ikipe ya Mukantambara Seraphine na Bayija Yvonne amaseti 2-1 (21-18, 20-22 na 15-11).


Amakipe 3 ya mbere muri buri cyiciro yahawe ibihembo. Ikipe ya mbere yahawe ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi 100 naho iya 3 ihabwa ibihumbi 80.
Nyuma y’iri rushanwa, Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël yatangaje ko irushanwa ryitabiriwe ku buryo bushimishije kandi ryagenze neza muri rusange aho abakinnyi bagaragaje urwego rwiza.
Ngarambe avuga ko bifuzaga ko haba amarushanwa nk’aya menshi ariko kubera andi marushanwa atandukanye ateganyijwe, uyu mwaka bafite gahunda yo gutegura andi abiri rimwe rikazabera i Rubavu irindi rikabera i Karongi.
Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Beach Volleyball, Ngarambe ashimangira ko umwaka utaha wa 2024 bazatangiza shampiyona yihariye muri uyu mukino.