Beach Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yerekeje muri Maroc gukina irushanwa Nyafurika

Amakipe y’Igihugu abiri ya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”, mu bagabo n’abagore, yerekeje muri Maroc aho yitabiriye irushanwa Nyafurika (Continental Cup).
Aya makipe yahagarutse mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025 mbere yo guhaguruka i Kigali bahawe impanuro n’Umunyamabanga wa L eta muri Minisiteri ya Siporo n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB).
Ikipe y’abagabo igizwe na Kanamugire Prince na Niyonkuru Gloire bagiye gukinana ku nshuro ya mbere, mu bagore ikipe yIgihugu igizwe na Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine basanzwe bakinana, bose bazatozwa na Mudahinyuka Christophe.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizaba kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 30 Kamena mu Mujyi wa Tetouan.
