BDF yakebuye abakoresha inshuti n’abavandimwe mu mishinga y’iterambere

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imishinga Mito n’Iciriritse (BDF) cyakebuye abantu bakora imishinga ibyara inyungu n’abashaka kuyitangiza ko badakwiye gushyiramo abavandimwe babo n’inshuti kuko ari byo bituma ihomba itamaze kabiri.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yabwiye itangazamakuru ko mu gihe nyir’umushinga ashaka gufasha abo bafitanye isano ya hafi akwiye kubategurira amafaranga aho kubivanga n’ubucuruzi.

Uwo muyobozi yagiriye inama abashaka gutangiza imishinga y’iterambere ko bakwegera BDF n’izindi nzego bafatanya gutanga inama ku kwihangira imirimo ibyara inyungu.

Yagize ati: “Jya mu mushinga wiyumvamo kandi ukunze. Nk’ubungubu umuntu aricara mu biro, nkanjye ndi Umuyobozi Mukuru wa BDF, nkaba nagira ifamu y’inka i Nyagatare. Iyo famu nubwo nashyiramo amafaranga angana iki ntishobora gutera imbere.”

Yakomeje agira inama abantu bakora imishinga n’abashaka kuyitangiza ko bakwiye kujya mu bikorwa byabo bakabyikurikiranira.

Akomeza agira ati: “Ikindi gikunda kunanirana ni ikibazo cyo gucunga umushinga no gushyiramo abakozi. Hari igihe ugira umushinga ugashyiramo abakozi benshi amafaranga akabarangiriramo.

Hari n’igihe ubashyiramo ukagendera ku bo muziranye, niba uri umugabo ugahera ku mugore wawe, umwana wawe, ubwo ntabwo ari ubucuruzi. Niba ushaka kubafasha shaka ingengo y’imari yo kubafasha ku ruhande ariko wibashyira mu mishinga y’iterambere.”

Munyeshyaka avuga ko mu mishinga BDF itera inkungu nibura 92% byayo iba ari iy’umuntu ku giti cye, agahera aho asaba abantu kwishyira hamwe mu gukora imishinga kuko ari byo bitanga inyungu nyinshi.

Yagize ati: “Ikibazo gikunze kubamo mu mishinga ihuriweho n’abantu benshi, ni ukutumvikana, kwiba, gucunga nabi umutungo, ibyo byose ubyirinze, abantu bagahuza imbaraga bakajya mu mishinga bafite indoto byakunda. Ibibazo byavuka bikaganirwaho.”

Ubuyobozi bwa BDF butangaza ko impuguke zagaragaje ko mu bantu icyo kigega cyafashije guteza imbere imishinga kuva mu 2019, nibura 72% babasha kuyikora bakarenza imyaka ibiri, mu gihe 68% baba bayandikishije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Kuva BDF yajyaho imaze gutera inkunga imishinga isaga ibihumbi 55, aho yahanze imirimo ibihumbi 330. Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) yatangiye mu 2024 ikazageza mu 2029, iteganya ko hazahangwa imirimo mishya 1.250.000 hibandwa  ku yibyara inyungu kandi igirira ba nyirayo akamaro.

Munyeshyaka Vincent,Umuyobozi Mukuru wa BDF yakebuye abakoresha inshuti n’abavandimwe mu mishinga y’iterambere
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE