BDF yahujwe na BRD

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yimuriye inshingano z’Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza Imbere Imishinga mito n’iciriritse (BDF) muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha mu guteza imbere abashoramari n’abikorera mu gihugu hose.

Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yashyize ahagaragara kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, yavuze ko izo mpinduka zigamije guhuza ubushobozi bwa BDF ikunze gukorana n’abacuruzi bato n’abaciriritse (SMEs) n’ubushobozi bwa BRD bwo gutanga inguzanyo nini, ubunararibonye mu by’inganda zitandukanye n’imiyoborere y’inzego.

Yakomeje ivuga ko iri huzwa rizagira inyungu nziza ku bacuruzi n’abashoramari zirimo kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo ndetse no kugabanya igihe cyo gutegura ibisabwa ku bashoramari bashaka inguzanyo binyuze mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse bafatanyije.

Hari kandi kubona inguzanyo ziteguye ku rugero rw’umukiliya, ibi bikazaba ari amahirwe y’ishoramari ku batangira ubucuruzi, abari mu rugendo rwo gukura no kwagura ibikorwa byabo ndetse n’abafite imishinga minini.

Iri huzwa kandi rizagira uruhare mu kwagura imiyoboro mu gihugu hose, aho serivisi zizatangwa ku buryo bwagutse mu mijyi no mu byaro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona igishoro, bikaba biri mu murongo wa Gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) n’Icyerekezo 2050.

Kugeza ubu, BDF imaze gufasha imishinga irenga 40 000, naho BRD ikaba yarateye inkunga imishinga iri mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, n’ibikorwa remezo. Kwifatanya kw’ibi bigo bizarushaho kuganisha ku iterambere rirambye rifasha kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu.

Iki kigo gishya kizakomeza kuba urwego rukuru rutanga inguzanyo mu Rwanda, gitanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu budaheza.

BDF yahujwe na BRD hagamijwe guteza imbere abashoramari n’abikorera mu gihugu hose
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE