BDF yafashije imishinga irenga ibihumbi 55 kuva 2019

Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse, (BDF) cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2019 cyafashije imishinga 55.372, yafashije abayikoramo guhanga imirimo, nabo bakayibyaza guha abandi bantu akazi no kugahanga biturutse ku mikoranire.
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent kuri uyu wa 15 Nyakanga 2025, yatangaje ko impuguke zagaragaje ko mu bantu bafashije nibura 72% babasha gukora bakarenza imyaka imyaka ibiri.
Yemeza ko kuva muri uwo mwaka BDF yafashije Guverinoma y’u Rwanda mu ihangwa ry’imirimo kuko uruhare rwayo rwihariye imirimo ibihumbi 330 yahanzwe.
Raporo ku isesengura ry’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’urubyiruko iherutse kugaragarizwa Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, yerekanye ko kuva mu 2017-2024 mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya igera kuri 1.732.770 harimo 1.466.233 yahanzwe n’urubyiruko, bingana na 85% by’imirimo yose yahanzwe.
Munyeshyaka avuga ko mu mishinga irenga ibihumbi 55 bafashije habonetsemo imirimo yahanzwe bitewe n’uruhererekane nyongeragaciro ba nyirimishinga bakoreramo.
Ati: “Ugendeye kuri uwo mubare abo babashije guhanga imirimo ine. Ariko kuko ibyo bakora biri mu ruhererekane nyongeragaciro; tuvuge niba ari uworora inkoko afite aho azagura ibiryo byazo n’ibindi… twasanze kubera abo bandi bakorana nabo nibura bagiye bahanga imirimo 2 idaturutse ku mushinga ahubwo iturutse ku mikoranire nuwo mushinga.”
Avuga ko mu bantu bafashije bamaze hejuru y’imyaka ibiri bakora, ubushakashatsi bwagarageje 68% muri bo bakora imishinga izwi kandi yanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterembere (RDB).
Gahunda irebana no guhanga imirimo bijyanye n’intego z’Igihugu zo Kwihutisha Iterambere (NST2) hari intego yo guhanga imirimo mishya 1.250.000 hagati ya 2024-2029, aho biteganyijwe ko hazongerwa imirimo ibyara inyungu kandi igirira ba nyirayo akamaro.

Niyitegeka Jean Pierre says:
Nyakanga 15, 2025 at 9:12 pmMwiriwe mwazagiye muduha inguzanyo mudakoresheje icyimenyane murakoze cyane muzikosore