Bazatora Paul Kagame wabakuye ku gatadowa bacanaga akabaha amashanyarazi

Bamwe mu batuye Akagali ka Nyarusozi gakora ku mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko intego bafite ari ugushyigikira Paul Kagame wabazaniye amashanyarazi ayambukije Nyabarongo akabakura ku gucana agatadowa.
Ibi bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, no kwamamaza abakandida ku mwanya w’Abadepite bo mu Muryango FPR-Nkotanyi.
Mukashema Christian umukecuru w’imyaka 70 utuye mu Kagali ka Nyarusozi, aravuga ko mu buzima bwe yabayeho acana agatadowa yaba yabuze peterori agacana ikibingo.
Ati: “Jyewe ubu mfite imyaka 70, rero mu myaka yose namaze iwacu twacanaga agatadowa twaba twabuze peterori tugacana ikibingo, ku buryo rimwe na rimwe twaryaga ducanye mu ziko kugira ngo turye habona”.
Mukashema akomeza avuga ko kuba Paul Kagame yaramukuye ku gatadowa akamuha umuriro w’amashanyarazi, amufitiye gahunda yo kumutora agakomeza kumugeza iterambere.

Agira ati: “Paul Kagame yankuye ku gucana agatadowa ubu mfite umuriro mu nzu mbasha kurya habona, nkumva na Radio, ibi rero ni ukuri ni byo nshingiraho nkubwira ko mfite intego yo kumutora agakomeza kungeza ku majyambere nkuko yankuye mu kizima.”
Ibyo kuba batagicana agatadowa biranashimangirwa na Ntakirutimana Claudine nawe uturiye umugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Nyabinoni.
Ati: “Jyewe nakuze murugo tujya gutashya, twagera mu rugo inkwi tuzanye mama agakuramo izo kumurikisha turya, ku buryo hari igihe batwimaga n’agatadowa ngo twigireho!”
Nawe akomeza avuga ko ubu ashimira Paul Kagame wabashije kubaha umuriro bakaba batagicana agatadowa cyangwa ngo barye ubugari basekuye mu isekuru.
Ati: “Ubu ndashimira Paul Kagame ni ukuri yadukuye mu kizima ku buryo tutakirya ubugari bwo mu isekuru cyangwa ngo ducane agatadowa, kuko ubu turabona mu nzu amanywa ntabwo wayatandukanya n’ijoro.”
Ntakirutimana ndetse na bagenzi be bo mu Kagali Nyarusozi, baravuga ko intego bafite ari iyo gutora Paul Kagame kugira ngo akomeze kubashyigikira mu nzira y’iterambere iwabo.
Kampororo Jeanne d’Arc umwe mu bakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba avuga ko akurikije aho aba baturage batuye kandi bakaba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi, bigaragara ko umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, abashyigikiye mu iterambere ndetse ari nayo mpamvu bagomba kumwitura bamutorera gukomeza kubayobora mu iterambere rirambye.
Ati: “Aha mpagaze ndeba Nyabarongo kandi mukaba mufite umuriro w’amashanyarazi, nta kabuza nta hantu kure mu gihugu cyacu, ku buryo umukandida Paul Kagame tugomba ku mutora tugakomeza gufatanya nawe mu iterambere rirambye”.
Kampororo, akomeza avuga ko gutora Paul Kagame, ari ukugira ngo bakomezanye nawe mu nzira y’iterambere na cyane ko Abanyarwanda bagifite ibyo bifuza kugeraho kandi kuri we akaba ngo ari nta wundi waza kubikora atarabitangiye.
Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ikaba igaragaza ko abagatuye bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bari ku kigero cya 80,7%.

