Bazakomeza gukorera igihugu batiganda – Intero y’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 15
Image

Abasenateri bane barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Dr. Uwamariya Valentine, Gasana Alfred na Uwizeyimana Evode bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bashimira Umukuru w’Igihugu wabahaye inshingano, bagaragaza ko intego ari ugukomeza gukorera igihugu batiganda.

Mu Basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, harimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bahabwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. 

Dr. Uwamariya Valentine wakoreye igihugu mu nzego zitandukanye, ubu akaba yagizwe Umusenateri, avuga ko icyizere akomeje kugirirwa ari igihango atazigera atatira.

Akomeza agira ati: “Nzakomeza gukorera Igihugu n’Abanyarwanda ntiganda mu nshingano nshya z’ubusenateri.”

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na we ashima kuba yongeye kugirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akongererwa manda nk’Umusenateri.

Ati: “Mpigiye gukorana umurava, ubunyangamugayo n’ubwitange kugira ngo nuzuze inshingano zanjye.”

Alfred Gasana na we wagizwe Umusenateri, yashimye icyizere yagiriwe avuga ko azakorera igihugu atiganda.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Mpigiye gukorera igihugu cyanjye n’ubwitange, nyobowe n’ubuyobozi bwanyu bw’intangarugero.”

Evode Uwizeyimana wongerewe manda nk’Umusenateri yijeje kuzakorana ubwitange inshingano yahawe nyuma yo kongererwa manda.

Ati: “Niyemeje gukorana ubwitange no kudatezuka ku ruhare rwo gukomeza guteza imbere u Rwanda.”

Mu Basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, harimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bahabwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, Perezida Kagame yongeye kubahitamo kugira ngo bakomeze manda ya kabiri.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE