Bayingana Innocent wari General Manager wa AS Kigali yasezerewe ku mirimo ye

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwandikiye ibaruwa Bayingana Innocent wari “General Manager” w’iyi kipe bumusaba guhagarika imirimo yakoraga kubera ko amasezerano ye yarangiye.

Mu ibaruwa yandikiwe ku wa 19 Werurwe 2025, AS Kigali yavuze ko bahisemo gutandukana nyuma yaho amasezerano ye yarangiye ku ya 3 Werurwe 2025.

AS Kigali yavuze ko yiteguye kuzamuha umushahara w’iminsi yakoze nyuma y’igihe amasezerano ye yarangiye ndetse inamushimira umusaruro yatanze mu gihe bakoranye.

Bayingana Innocent waje kuri uyu mwanya muri 2020, asezerewe nyuma y’ibyavuzwe byo kwitsindisha ku mukino iyi kipe yahuriyemo na Rayon Sports ku munsi wa 21 wa Shampiyona warangiye batsinzwe ibitego 2-1.

Kugeza ubu AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 33.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 20, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE