Baskteball: Ineza Sifa ntazakina Igikombe cya Afurika cya 2025

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ineza Sifa Joyeuse ntazakina Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Côte d’Ivoire guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025, kubera ikibazo cy’imvune y’ivi yagize.

Ni igihombo gikomeye ku Ikipe y’Igihugu kuko ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho wari kuzayifasha kwitwara neza muri iri rushanwa by’umwihariko mu gutsinda amanota atatu. 

Muri iri rushanwa, u Rwanda ruri mu Itsinda D hamwe na Nigeria ifite igikombe giheruka na Mozambique.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Nigeria ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Mu Gikombe cya Afurika giheruka cyabereye i Kigali mu 2023, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane.

Urutonde rw’abakinnyi 12 u Rwanda ruzakoresha

Tetero Odile, Ange Nelly Irakoze, Faustine Mwizerwa, Rosine Cisse Micomyiza, Butera Hope, Gloriose Byukusenge, Assouma Uwizeye, Rebecca Ishimwe, Destiney Philoxy, Jean Baptitse Stephanie, Bella Murekatete na Keisha Hampton.

Ineza Sifa Joyeuse ntazakina Igikombe cya Afurika cy’abagore kubera ikibazo cy’imvune y’ivi
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE