Basketball: U Rwanda rwatsinze Argentina imbere ya Perezida Kagame

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball yabonye itike yo gukina 1/2 cy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2026 nyuma yo gutsinda Argentina amanota 58-38 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda D.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 muri BK Arena. 

U Rwanda rwatangiye umukino neza rubifashijwemo na Destiny Philoxy, Ineza Sifa na Murekatete Bella batsindaga amanota menshi. 

Agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 20-13 ya Argentina. 

Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwakomeje rwongera amanota rubifashijwemo n’abakinnyi nka Butera Hope, Uwizeye Assouma na Destiny Philoxy. 

Iminota itanu ya nyuma ntabwo yahiriye u Rwanda kuko rwatsinzemo amanota abiri gusa bituma Argentina itangira kugabanya ikinyuranyo.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27 kuri 22 ya Argentina. 

Mu gace ka Gatatu, u Rwanda rwongeye kongera amanota rubifashijwemo na Murekatete Bella Keish Hampton na Sifa Ineza batsindaga cyane. 

Muri aka gace, Argentina yatsinzemo amanota arindwi yonyine mu gihe u Rwanda rwatsinzemo amanota 21. 

Muri rusange u Rwanda rwasoje agace ka gatatu ruyoboye umukino n’amanota 48 Kuri 29 ya Argentina. 

Mu gace ka nyuma u Rwanda wabonaga rufite umukino ndetse n’icyizere rwakomeje gukina neza ari na ko rwongera amanota rubifashijwemo na Bella Murekatete, Keish Hampton na Ineza Sifa.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Argentina amanota 58-38 rubona itike yo gukina 1/2 cy’iyi mikino y’amajonjora nyuma yo gutsinda imikino ibiri ikurikiranye.

Muri uyu mukino Murekatete Bella yongeye Kuba umukinnyi watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 18. 

Umukino wabanje muri iri tsinda Grande Bretagne yatsinze Liban amanota 77-72, na wo ukaba wakurikiwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Kugeza ku munsi wa kabiri u Rwanda ruyoboye itsinda D n’amanota 4, rukurikiwe na Argentina n’amanota atatu aho inganya na Grande Bretagne, na ho Lebanon ni yo ya nyuma n’amanota abiri.

Ikipe y’Igihugu izasoza imikino yo mu itsinda D ikina na Grande-Bretagne ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024, saa Mbiri z’umugoroba muri BK Arena.

Iyi mikino irimo kubera i Kigali ihuje amakipe umunani aturuka mu bice bitandukanye by’Isi, aho yaje guhanganira itike yo gukina 1/2 cy’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba muri Werurwe 2026.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE