Basketball: U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Rwanda na Mexique byahawe kwakira amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu bagore atenganyijwe guhera wa 19 kugeza ku ya 25 Kanama 2024.

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.

Ibihugu bizitabira aya marushanwa ku Mugabane w’Afurika ni u Rwanda, Mali, Mozambique na Sénégal. Ibyo ku Mugabane w’Amerika ni Brésil, Mexique, Venezuela na Argentine.

Ni mu gihe ku Mugabane w’Aziya na Oceania ari Nouvelle-Zélande, Koreya, Philippines na Lebanon. I Burayi akaba ari Hongrie, Tchèque, Montenegro n’u Bwongereza.

Buri rushanwa (Kigali na Mexique) rizitabirwa n’amakipe umunani agabanyije mu matsinda abiri y’amakipe ane. Abiri ya mbere azakomeza muri ½ mu gihe azaryegukana azerekeza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.

Muri aya makipe, agera 16 ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma.

Ibihugu bizitabira ijonjora ry’ibanze  

Afurika: Senegal, Mali, Rwanda and Mozambique

Amerika: Brazil, Mexico, Venezuela and Argentina

Asia/Oceania: New Zealand, Korea, Philippines and Lebanon

I Burayi: Hungary, Czechia, Montenegro and Great Britain.

Tombola igaragaza uko amakipe y’ibihugu y’uko bizahura iteganyijwe ku wa 25 Mata 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE