Basketball: U Rwanda ruzakina na Maroc mu kwitegura imikino y’ijonjora y’Igikombe cy’Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikipe y’Igihugu ya Basketball izakina imikino ibiri ya gicuti n’iya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Iyi mikino iteganyijwe tariki ya 17 na 19 Gashyantare muri Maroc, ari na ho iri rushanwa rizabera kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2025.

Ikipe y’Igihugu ikomeje imyitozo yitegura y’iyi mikino, biteganyijwe ko ku wa Gatanu, ari bwo izerekeza i Rabat aho imikino izabera.

Ikipe y’Igihugu ya Maroc izakina n’iy’u Rwanda ntabwo ihagaze neza muri iyi mikino kuko yatsinzwe iheruka yose biyishyira ku mwanya wa nyuma mu Itsinda A iherereyemo hamwe na RDC, Sudani y’Epfo na Mali.

U Rwanda ni urwa gatatu mu Itsinda C n’amanota ane, aho amakipe abiri ya mbere ari Sénégal na Cameroun, mu gihe Gabon iri ku mwanya wa nyuma.

Iyi mikino iri gukinwa mu matsinda atanu agizwe n’amakipe ane. 

Muri iyi mikino buri kipe izahura n’indi, atatu ya mbere azabone itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola tariki 12 kugeza ku wa 24 Kanama 2025.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 12, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE