Basketball:  Sangwe Armel yasinye imyaka ibiri mu ikipe  y’Urunani BBC

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Sangwe Armel wari umaze hafi imyaka 4 akinira ikipe ya APR BBC mu cyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda yerekeje i Burundi mu ikipe y’Urunani BBC aho  yasinye amasezerano y’imyaka 2.

Aganira n’Imvaho Nshya, Sangwe Armel ufite imyaka 25 y’amavuko  yatangaje ko agiye kongera gukina i Burundi kuko ari ho  yazamukiye mbere yo kuza gukina mu Rwanda.

Akomeza avuga ko Urunani BBC ari ikipe nziza kandi ikomeye i Burundi ndetse no muri aka Karere.

Sangwe Armel wageze i Bujumbura  ku wa Mbere taliki 27 Werurwe 2023 azafasha  iyi kipe gukina imikino  isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere i Burundi “Viva Basketball League 2023 Final 8” ndetse  anafashe iyi kipe mu mikino yo gushaka itike ya BAL 2024.

Sangwe wari umaze imyaka isaga 8 akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda avuga ko kuba agiye gukinira Urunani BBC bizatuma akomeza kuzamura urwego rwe kuko nayo ari ikipe nziza.

Biravugwa ko Sangwe kugira ngo yemere gusinya amasezerano mu ikipe y’Urunani BBC yahawe amafaranga agera ku bihumbi 25 by’Amadorali y’Amerika  ni ukuvuga asaga miliyoni  27 z’amafaranga y’u Rwanda akaba asaga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Burundi.

Uyu mukinnyi kandi biravugwa ko azajya ahabwa umushahara ungana n’Amadorali y’Amerika 1500  asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 y’u Rwanda  akaba asaga kandi  miliyoni 3 z’amafaranga y’u Burundi.

Ikipe y’Urunani BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka itozwa kuri ubu na  Kagabo Aron wungirijwe na  Hakizimana Elvis  bakunze kwita Gafyisi wakiniye iyi kipe imyaka irenga 20.

Sangwe Armel asubiye i Burundi nyuma y’imyaka 8

Sangwe Armel yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Jabe. Yazamukiye mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri , Gymkhana BBC muri 2013. Kuva muri 2015, Sangwe Armel yaje mu Rwanda aho yakiniye ikipe ya Espoir BBC (2015-2019) na APR BBC (2019-2023).

Sangwe Armel ubwo yakiniraga ikipe ya Espoir BBC

Sangwe avuye muri APR BBC amaze gukina imikino ya shampiyona ibanza aho  yayisize ku mwanya wa 3 n’amanota 20 inyuma  ya REG BBC iyoboye urutonde  na Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri.

Uyu mukinnyi wigaragaje cyane muri shampiyona y’u Rwanda mu mikino 9 ya shampiyona  y’uyu mwaka wa 2023  yakinnye iminota 185 n’amasegonda 29 atsinda amanota 108 anatanga imipira 30 yavuyemo amanota. Yagaruye kandi imipira itageze mu nkangara “Rebounds” igera kuri 23.

Sangwe Armel yari amaze hafi imyaka 4 muri APR BBC

Sangwe Armel yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’u Rwanda nkuru muri 2021 aho yakinnye imikino y’Afurika “FIBA Afrobasket  Rwanda 2021” ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ Isi “FIBA Basketball World Cup 2023 African Qualifiers”.

Sangwe Armel ubwo yakiniraga ikipe y’u Rwanda mu mikino y’Afurika muri 2021
  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE